Shatta Wale yarivumbuye! Menya amafaranga yahembwe abahanzi bashimishije umuherwe, Richard Quaye
Mu mpera z'icyumweru gishize zihariwe n'ibirori by'umukire wo muri Ghana, Richard Quaye, wabikoze mu rwego rwo kwizihiza umunsi we w'amavuko yujurijeho imyaka 40.
Richard Quaye uri mu baherwe bakomeye mu gihugu cya Ghana yahembye akayabo abahanzi bamutaramiye barimo Diamond Platnumz, Davido, King Promise na Kidi.
Ubutumwa bugaragaza ibyo bahembwe, bwerekana ko umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Diamond ari we wamuhenze amuha agera ku bihumbi 600 by'Amadolari ararenga miliyoni 800 RWF.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Davido yahembwe agera ku bihumbi 500 by'Amadolari, arenga miliyoni 700 RWF.
Abandi bahanzi bataramiyeyo ni Sarkodie na Stonebwoy bo mu gihugu cya Ghana, bahembwe agera ku bihumbi 200,000 by'Amadolari y'Amerika, arenga miliyoni 280 RWF.
King Promise we yahembwe ibihumbi 120 by'Amadolari y'Amerika. Aya arenga miliyoni 160 RWF.
Ayo mafaranga bahembwe ntarimo ibindi bintu bagenewe kugira ngo batarame bameze neza.
Nubwo bahembwe ako kayabo, umuhanzi wo muri icyo gihugu, Shatta Wale yahawe ibihumbi 200 by'Amadolari arivumbura avuga ko ari make abitewe n'ayahawe ba Diamond Platnumz na Davido. Uyu muhanzi uri mu bakomeye mu gihugu cya Ghana yabifashe nko kumusuzugura arayabasubiza, yanga gutarama muri ibyo birori.
Ibirori nyiri zina by'iyo sabukuru byabaye ku wa 22 Werurwe 2025, bibera mu murwa mukuru wa Accra ho muri Ghana.
Muri ibyo birori, Richard Quaye yamuritse indege n'imodoka yo mu bwoko bwa Bugatti yishimira imyaka 40 yakoranye umwete agera ku bukungu burimo n'indege.
Umuherwe Richard Quaye avugwaho kugira ubutunzi aciye mu ngazi zombi; yakoze ubuzunguzayi i Accra muri Ghana nyuma aza kujya gukorera mu Burayi ahakura ubutunzi
Richard Quaye yihembye indege
Ibitangazamakuru byo muri Ghana bivuga ko Diamond Platnumz ari we wahembwe amafaranga menshi agera ku bihumbi 600 by'Amadolari
Shatta Wale yanze gutarama avuga ko yahawe amafaranga make ugereranyije n'ayahawe Diamond Platnumz
What's Your Reaction?










