Ubuzima bwa Winnie Harlow urwaye indwara y’ibibara acira abandi inzira -Amafoto
Winnie Harlow ni umumurikamiderikazi wo mu gihugu cya Canada wanze guheranwa n’indwara y’ibibara [vitiligo] ayikoresha mu kumurika imideli ariko anabera icyitegererezo abandi bayirwaye barimo Logina Salah.
Winnie Harlow ufite inkomoko muri Canada ni umwe mu bakobwa bahagaze neza mu ruganda rwo kumurika imideli wanabengutswe n’abarimo Beyonce, The Weekend na Wizkid abagira mu mashusho y’indirimbo. Bituma atinyura uwegukanye ikamba rya Miss Universe Egypt 2024, Logina Salah.
Chantelle Whitney Brown-Young uzwi nka Winnie Harlow yavutse ku wa 27 Nyakanga 1994 avukira mu gace ka Mississauga, Ontario, Canada.
Ababyeyi be; Lisa Brown na Windsor Young bafite inkomoko mu gihugu cya Jamaica. Avukana n’abavandimwe babiri b’abakobwa. Yagaragaweho n’indwara y’ibibara irangwa n’amabara y’ibizinga asa n’umweru agaragara ku mubiri.
Igihe yigaga, abana biganaga baramukwenaga bigatuma yigunga, agahindagura kenshi n’ibigo yigagaho aza no kurivamo. Winnie yigeze no gutekereza kwiyahura
Ntiyaheranwe kuko mu mwaka wa 2011 aribwo yagiye ku rubuga rwa YouTube yereka Isi uko ameze anakomeza yiyegurira ibyo kumurika imideli. Yageze ku bwamamare mu mwaka wa 2014 ubwo yagaragaraga muri America’s Next Top Model. Yahatanyemo muri iryo rushanwa ry’ubwiza birangira atitwaye neza.
Yakomeje kumurika imideli maze mu mwaka wa 2016 ashyirwa mu bagore 100 na BBC bavuga rikumvikana ku Isi.
Igitangazamakuru Vogue cyivuga ko ubu ari umuhanga mu kumurika imideli akanavuganira abarwaye indwara y’ibibara. Akorana n’inzu zikomeye mu by’imideli zirimo: Fendi, Marc Jacobs, Tommy Hilfiger, Desigual, Diesel, Swarovski, Steve Marden, Nike, Puma, MAC, na Victoria’s Secret.
Yifashishwa mu mashusho y’indirimbo. Yagaragaye mu ndirimbo Lemonade ya Beyonce, Promises ya Sam Switch na Calvin Harris, True Love ya Wizkid, Guts Over Fear ya Eminem na Sia n’izindi.
Winnie Harlow yizihije umunsi w’abakundana [Saint Valentin] ameze neza, dore ko yari yamaze kwambikwa impeta n’umukinnyi wa NBA, Kyle Kuzman wimyaka 29 y’amavuko. Yamubajije niba yazamubera umugore, undi amusubiza yego.
Kwigaragaza kwe byatumye hari abandi bakobwa batinyuka barigaragaza barimo Logina Salah w’imyaka 34. Uyu Salah ni we wegukanye ikamba rya Miss Universe Egypt (Misiri) 2024 ndetse anitabira iry’Isi, Miss Universe 2024 ryabereye muri Mexico, agera muri 30 ba nyuma bavuyemo uwaryegukanye wo muri Denmark, Victoria Theilving, ku wa 16 Ugushyingo 2024 mu Mujyi wa Mexico.
Kugeza ubu haracyari abarwara indwara runaka bakiheba ugasanga baguma mu nzu. Uyu mukobwa abereka ko byose bishoboka n’ufite iyo ndwara yakora akigaragaza mu ruhame agahaha, bityo agatunga agatunganirwa.
Winnie Harlow yiyeguriye imideli
Uyu mukobwa akunda gusangiza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amafoto ye amugaragaza ko arwaye indwara ya vitiligo
Ahura n'abanyamideli bakomeye ku Isi barimo na Kim Kardashian
Winnie aherutse gutungurwa n'umukunzi we bamaze igihe mu rukundo, Kuzman amwambika impeta y'urukundo
Miss Universe Egypt 2024, Logina yaberewe ikitegererezo na Winnie Harlow
What's Your Reaction?










