Green P yavuze icyatumye EP ye idasohoka muri Werurwe

Nyuma y'uko umuraperi Green P atangarije kuri Radio Rwanda ko ari gukora kuri Ep ye igizwe n'indirimbo esheshatu harimo n'iyo yakoranye na The Ben yagombaga kujya hanze muri Werurwe ariko ukwezi kukarangira atayishyize hanze yatangaje ko igihe ari cyo cyamubanye gito ariko Ep yo iracyakorwa.

Apr 1, 2024 - 15:06
Apr 2, 2024 - 04:41
 0
Green P yavuze icyatumye EP ye idasohoka muri Werurwe

Mu kiganiro Green P yagiranye na Igisubizo.com yatangaje ko ibyo yavuze atabeshyaga abantu yewe atari agamije gukinisha abantu, ahubwo yari akomeje ndetse no kugeza n’ubu gahunda iracyahari uretse ko yaje kugira ikibazo cy’igihe cyamubanye gito bituma igihe yari yahaye abantu kigera ataruzuza ibyo yabemereye. Yakomeje avuga ko ubusanzwe yari yatangaje ko izaba igizwe n’indirimbo esheshatu ariko nyuma yaje kongeraho ebyiri hiyongeramo n’ibindi bibazo byo gupfusha Nyirakuru bituma habaho gutinda mu gufata amashusho yazo.

Yagize ati “Ntabwo nababeshyaga byatewe n’ikibazo cy’igihe cyambanye gito kuko hari ukuntu mu gufata amashusho byatinze bituma igihe natanze kimfata itararangira…Ngira ngo murabibona ko hiyongereyemo n’ibindi bibazo duhugiyemo ubu byo gupfusha Nyogokuru ariko EP yo irahari ndetse namaze no kongeramo izindi ndirimbo ebyiri.”

Green P yavuze ko kuri ubu bari mu bikorwa byo gufata amashusho y’izo ndirimbo zose kuko zamaze kurangira gukorwa mu buryo bw’amajwi igisigaye ari amashusho ndetse yizeza abafana be ko nyuma y’icyunamo igomba kubageraho ntakibazo imeze neza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow