Abahanzi 10 ba mbere bamaze kwegukana ibihembo byinshi muri Afrika

Usanga kenshi abafana hirya no hino ku isi bishora mu mpaka zerekeye ku bahanzi bakunzwe, iki kibazo gikunze kuvuka nk’insanganyamatsiko ikunda kuganirwaho. Niyo mpamvu twahisemo kubashakira abahanzi 10 ba mbere babonye ibihembo byinshi muri Afrika .

Oct 16, 2023 - 19:20
Oct 16, 2023 - 20:15
 0
Abahanzi 10 ba mbere bamaze kwegukana ibihembo byinshi muri Afrika

1. Sarkodie

Michael Owusu Addo yavutse ku ya 10 Nyakanga 1988, azwi ku izina rya Sarkodie. Uyu muhanzi n'umuririmbyi wo muri Ghana, umuraperi, atunganya indirimbo akaba n'umwanditsi w'indirimbo.

“I’m In Luv With You” yabaye indirimbo ye ya mbere muri 2005, nyuma asohora n’izindi ndirimbo zagiye zikundwa na benshi.

Michael yamenyekanye cyane no muzindi ndirimbo nka Adonia afatanyije na Castro ndetse Pain Killer afatanyije na Runtown.

Nta gushidikanya, ibyo yagezeho ntibishobora gukinishwa. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi bakize muri Ghana, kandi indirimbo ze ni zo zamugejeje ku butunzi afite.

Umutungo we ubarirwa mu gaciro ka miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika.

Ibihembo byose bya Sarkodie yatsindiye ni 108, atoranywa mu bahatana inshuro 195.

2. Wizkid

Biragoye kudakunda Starboy kuko ibimwerekeye byose bigaragaza ubuhanga bwe.

Ayodeji Ibrahim Balogun n’umwe mubanyamuziki bazwi cyane ku mugabane wa Afrika ndetse no ku isi yose. Uyu munsi kandi ibihembo bya Wizkid bikomeje kwiyongera kurusha abandi bahanzi bo muri Nigeria kubera umuhate we.

Wizkid yamenyekanye bwa mbere muri 2009 nyuma yo gusohora indirimbo ye yise Holla At Your Boy yasohotse muri 2010.

Yamenyekanye cyane kandi mu ndirimbo nka Essence, Joro, ndetse na Album ye yamenyekanye cyane “Made in Lagos” ndetse n'indi nshya afite yise “More Love, Less Ego”.

Kugeza ubu umutungo wa Wizkid ufite agaciro ka miliyoni 26 z'amadolari.

Ibihembo byose bya Wizkid yatsindiye ni 80 atoranywa mu bahatana inshuro 279 , ibi bituma aba umwe mu bahanzi babona agatubutse muri Afurika.

3. Shatta Wale

Nta gushidikanya ko Shatta Wale ari umunyabigwi mu muziki wa Ghana ku myaka 6 amaze ari mu muziki.

Wale ni umwe mu bashyize umuziki wa Ghana kurundi rwego bawusakaza ahantu hose aho buri umwe wese ashobora kuwumva.

Wale yasohoye indirimbo ye ya mbere azwi ku izina Bandana, nyuma aza kurihindura yiyita Shatta Wale.

Yagaragaye kuri Album ya Beyonce yitwa “The Lion King”, ku ndirimbo yitwa Already, yasohotse 2019.

Uyu munsi, akaba afite umutungo ungana na miliyoni 6.5 z'amadolari, kandi ni umwe mu bahanzi beza mu ruhando rwa muzika.

Ibihembo byose bya Wale amaze gutsindira ni Ghana ni 72 atoranywa mu bahatana inshuro 120.

4. Angelique Kidjo

Kidjo ni rimwe mu mazina akomeye yagaragaye mu ruhando rw'umuziki Nyafurika. akaba akomoka muri Repubulika ya Bénin,

Yatangiye kuririmba akiri muto cyane, abikesha Mama we. Ibi byahaye Kidjo kwandika amateka mu muziki gakondo indirimbo ze zirakundwa cyane.

Ubuhanga bwe bw'indirimbo ze bwatumye uyu muririmbyi abona amahirwe yo gutoranywa mu bahatanira ibihembo Grammy inshuro 2.

Kuri ubu ni umwe mu bahanzi beza bo muri Afurika, kandi indirimbo ze zikundwa na benshi cyane.

Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 5 z'amadorali gusa ukaba wiyongera umunsi ku wundi, Kidjo avuga ko akomeje gukora cyane.

Ibihembo byose bya Kidjo amaze gutsindira ni 67 akaba yaratoranyijwe mu bahatanira ibihembo inshuro 97, ibi bituma aba umwe mu bahanzi b'igitsinagore bakomeje kwitwara neza muri Afurika.

5. Burna Boy

Ntawe utazi uyu muhanzi ukomeye Burna Boy, ukomoka mu gihugu cya Nigeria, ari kubica bigacika muri Afurika ndetse no kw'isi hose.

Mu gutoranywa mu bahatanira ibihembo bya Grammy ndetse akagira n'icyo yegukana nka Album nziza yahize izindi ku isi yitwa "Twice as Tall" byashimangiye ko ari umunyamuzika mwiza kw'isi hose.

Kuri ubu kandi Album ye nshya yabaye ikiganiro mu bafana b'impande zose z'isi, ashimwa cyane kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.

Urugero, niba warigeze wumva indirimbo ze nka Monsters You Made, ushobora kumva neza ubuhanga bw'uyu muhanzi.

Byongeye kandi, Oluwa Burna afite abamukurikira kuri Instagram ye bagera kuri miliyoni 12. Imbaraga n'ibikorwa bye byinjije arenga miliyoni 16 z'amadolari.

Burna Boy ibihembo byose amaze gutsindira ni 54 atoranywa mu bahatanira ibihembo inshuro 89.

6. 2Face

Izina 2Baba rihwanye n’umuziki mwiza, ntagushidikanya. Niyo mpamvu afatwa nka superstar muri muzika ya Nigeria.

2Baba yatangiye umwuga we wa muzika mu 1994 nk’umwe mu bagize itsinda ryitwaga Plantashun Boyz. Itsinda ryasize ibimenyetso byaryo mu mitima y’abantu benshi kugeza risenyutse muri 2000.

Amaze gutandukana n’iri tsinda, yatangiye umuziki kugiti cye, aho yasohoye indirimbo yamamaye cyane izwi nka “African Queen” yamuzamuye ku rwego rwo hejuru.

Kuri ubu afite ibihembo byinshi mu muziki, afite umutungo wa miliyoni 10.2 z'amadorali, akaba afite kandi abamukurikira barenga miliyoni 7 kuri Instagram.

2 Face ibihembo byose amaze gutsindira ni 51 atoranywa mu bahatanira ibihembo inshuro 70.

7. Davido

Davido n’umwe mubastar bazwi cyane ku mugabane wa Afrika ndetse no kw'isi muri rusange.

David Adeleke yatangiye umwuga we wa muzika mu 2011, abikesheje indirimbo ye yakunzwe cyane "Dami Duro" ikaba yarakunzwe n’abatari bake.

Usibye ibihembo bye byinshi, igihembo ataratsindira ni igihembo cya Grammy, kuri ubu cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Ariko ubishyize kuruhande, biroroshye ko umuntu wese abona ko ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika.

Wabyemera utabyemera, Davido n’umwe mubastar ba muzika bazwi cyane muri Afrika ndetse no kw'isi yose.

Umutungo wa Davido ufite agaciro ka miliyoni 27.6 z'amadolari.

Ibihembo byose Davido amaze gutsindira ni 49, atoranywa mu bahatanira ibihembo inshuro 112.

8. Akon

Ushobora kwibaza impamvu Akon ari kuri uru rutonde kuko utekereza ko ari umuririmbyi w’Umunyamerika, ariko ni umuririmbyi ukomoka muri Senegal nkuko we abyivugira.

Yazanye impinduka mu bikorwa bya muzika muri Afurika ndetse no ku isi, yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa n'abantu benshi ku isi.

Nta gushidikanya, ni umwe mu bahanzi beza muri Afurika kandi yakoranye na bamwe mu bahanzi beza ku isi.

Muri 2019, yagarutse muri muzika nyuma yo kumara igihe kinini yibanda ku bucuruzi bwe dore ko ari n’umushoramari.

Kuri ubu umutungo we ubarirwa muri miliyoni 60 z’amadorali ndetse akagira na miliyoni 8 bamukurikira kuri instagram.

Ibihembo byose bya Akon amaze gutsindira ni 36, atoranywa mu bahatanira ibihembo inshuro 95, akaba ku rutonde rw’abahanzi 50 ba mbere bafite agatubutse kurusha abandi muri Afrika.

9. D’Banj

N'ubwo D’Banj yacecetse rwose mu muziki, ariko ubwamamare bwe ntibwigeze bugabanyuka.

Dbanj yatangiriye umuziki we muri label yitwa Mohit Records, ari kumwe na Don Jazzy, akaba ari umuhanza wo mu gihugu cya Nigeria.

Umutungo wa D'Banj ufite agaciro ka miliyoni 11 z'amadolari.

Ibihembo byose D'Banj yatsindiye ni 29 atoranywa mu bahatanira ibihembo inshuro 87.

10. Diamond Platnumz   

Ntabwo wavuga abahanzi bahawe ibihembo muri Afrika ngo wibagirwe umwami wa Bongo Flava.

Amazina nyayo ya Diamond ni Nasibu Abdul Juma Issack. Platnumz ni, rwiyemezamirimo, umuraperi, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo mu gihugu cya Tanzania.

Yatangiye umwuga umuziki muri 2006 afite imyaka 17. Mu mwaka wa 2010, yashyize hanze indirimbo ye yise “Kamwambie.”

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zamenyekanye nka Kolo Kolo, Oka kandi kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ari gukora indirimbo nyinshi ziri gukora amateka hirya no hino.

Umutungo wa Diamond kugeza kuri ubu ufite agaciro ka miliyoni 12 z’amadorali.

Ibihembo byose bya Diamond amaze gutsindira ni 28 atoranywa mu bahatanira ibihembo inshuro 38, ibi bikamugira umwe mu bahanzi bari kubona amafaranga menshi muri iki gihe.

Ngaba abahanzi 10 ba mbere muri Afurika bamaze gutsindira ibihembo byinshi .

Ni uwuhe muhanzi wari witeze utasanze kuri uru rutonde? siga igitekerezo cyawe hasi muri comment ndetse utubwire n'ibindi twazagushakira.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow