Uko kuririmba 'Say My Name' byabereye Zuba Ray ikiraro cyo kwinjira muri KINA Music
Umuhanzikazi Irahari Uwase Soleil ukoresha amazina ya Zuba Ray mu muziki, ni umwe mu bahanzwe amaso mu muziki nyarwanda benshi bibaza ko yaba ari undi muhanzikazi ufite impano idasanzwe wiyongera ku bandi bari mu muziki.
Uyu muhanzikazi usoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n'imiziki yize no ku ishuri ry'umuziki ryahoze ku Nyundo, ni umwe mu bagize amanota meza kuko yagize 85% mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024/2025.
Zuba Ray kuri ubu abarizwa muri KINA Music ahuriyemo n'abahanzi nka Butera Knowless, Nel Ngabo, ndetse na Platini P na Tom Close bakorana na yo bya hafi.
Aganira n'itangazamakuru, Zuba umaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshatu zirimo; 'Igisabo' yashyize hanze mbere, 'Everyday' yakoranye na Nel Ngabo, ndetse n'iyo yise 'Utuntu' nshya, yavuze ku rugendo rwe rwo kwinjira muri KINA Music, rwatangiriye mu gisa nko guhatana.
Yagize ati: "Baje ku Nyundo bashaka umuhanzi, ubwo rero turagenda turaririmba njyewe n'abandi banyeshuri, twari nka batanu, batandatu. Sha nta cyizere narimfite, hari abagize akanama nkemuramaka nka Clement, umuyobozi w'ikigo, Mighty Popo, ndacyeka na Meddy Sareh yari ahari."
Zuba akomeza avuga ko muri iri rushanwa rito yaririmbye indirimbo 'Say My Name' ya Destiny's Child, nyuma y'iminsi micye abagize KINA Music baza kuza bamujyana muri situdiyo yo ku ishuri bakora indirimbo gusa batatamubwira ko ari we bafashe.
Zuba Ray yakuriye mu Burundi ndetse ahiga n'amashuri abanza yaje no gukomereza muri Uganda
Nyuma y'uko bakoze iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi avuga ko bamuhaye amasezerano yo gukorana na KINA Music akaza kumara amezi abiri ayasoma ndetse agisha inama inshuti ze n'abarimu, mbere yo kuyasinya.
Bidatinze muri KINA Music baje gushyira hanze indirimbo ye ya mbere 'Igisabo' gusa ikaba atari yo ya mbere yakoze, kuko iyo bakoze bwa mbere muri situdiyo itarajya hanze.
Uyu muhanzikazi ugiye kuzuza umwaka ari muri KINA Music, amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo 'Utuntu' nshya, 'Everyday' yakoranye na Nel Ngabo, na 'Igisabo' yashyize hanze bwa mbere.
Indirimbo nshya 'Utuntu' ya Zuba Ray
What's Your Reaction?










