Ntabwo ndayahabwa: Gabiro Guitar aherereye mu biki nyuma yo gutsinda urubanza?

Umuhanzi Gabiro Guitar warezwe n'inzu ye ikora ibijyanye n'umuziki akayitsinda, yavuze ko nubwo itaramwishyura, itamukuye mu muziki.

Jul 18, 2025 - 18:10
Jul 18, 2025 - 18:52
 0
Ntabwo ndayahabwa: Gabiro Guitar aherereye mu biki nyuma yo gutsinda urubanza?

Ku wa 30 Mata 2025, nibwo Gabiro Guitar yatsinze urubanza yaregwagamo na sosiyete ya Evolve Music Group Ltd. Icyo gihe Urukiko Rukuru rw' Ubucuruzi rwategetse ko uwo muhanzi yishyurwa ibihumbi 900RWF.

Gabiro Guitar yahishuriye umunyamakuru wa Igisubizo.com ko ayo amafaranga atarayahabwa ariko azi iby'uwo yatsinze ahugiyemo.

Ati:"Uwo mugabo twari twashinganye Evolve Music Group Ltd ariko nyuma nyivamo anguriye imigabane. Naje gutungurwa anjyanye mu nkiko ariko naramutsinze."

"Amafaranga bamutegetse kumpa ntarayampa. Nzi ko ari umugabo ufite urugo ubwo afite ibyo ari kwitaho. Njye nta gitutu ndi kumushyiraho ngo ayampe, ariko azayampa."

Gabiro Guitar wavugaga mu ijwi wumva ry'ubugwaneza, yongeyeho ko hari n'igihe ashobora kuyazana, aje kuyamuha, akamwibutsa ko bakoranye kivandimwe, akagira ayo amuhaho akajya gutunga umuryango.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo: Byakubera Byiza, Koma, Igikwe na Dans Le Bon, yikije ku byo ahugiyemo, avuga ko ari mu bikorwa by'umuziki ndetse mbere yuko umwaka wa 2025 urangira azasohora indirimbo.

Yagize ati:"Nyuma yuko ndezwe n'uwo twashinganye Evolve Music Group Ltd bikarangira mutsinze, impapuro zemeza ko natsinze ndazifite, ubu ndatuje nta kibazo, ntacyo nsabwa mu by'inkiko."

"Ndi kwiga ku ndirimbo mfite ngo nzarebe ko mu minsi iri imbere nzagira iyo nsohora. Ni mbere yuko umwaka urangira."

Gabiro yakomeje avuga ko atajya akorera ku gitutu areba indirimbo itunganye, imeze neza, ubundi akayisohora yizeye neza ko izakundwa, bityo abantu bitegure ko mu minsi iri imbere azasohora idasanzwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow