Arsenal yaratsinze umufana aricwa
Mu gihugu cya Uganda, ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza imaze kunyagira Manchester United ibitego 2-0, abafana bateje akavuyo umufana w'ikipe y'abarashi ahita ahasiga ubuzima.
Abafana bo mu gihugu cya Uganda bakunda Manchester United na Arsenal bari bahuriye hamwe muri kamwe mu tubari twaho barebana umukino wahuzaga ayo makipe yombi ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 04 Ukuboza, ikipe y'abarashi imaze gutsinda igitego cya kabiri, havutse akavuyo, ushinzwe umutekano ahita yinjiramo ararasa ku ikubitiro hahita hagwamo umuntu.
Nk'uko Igisubizo.com yabibabwiye umukino wahuje Manchester United na Arsenal wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, urangira ari ibitego 2-0. Aya makipe yombi agira abafana benshi hirya no hino ku Isi hari abari bahuriye ahantu ngo bawurebane ari nako bajya impaka ku byabaga bibayemo.
Daily Monitor yanditse ko muri Uganda hari abawurebeye ahazwi nka Africa Restaurant iherereye mu mujyi wa Lukaya ho mu Karere ka Kalungu. Ikipe ya Arsenal imaze gutsinda igitego cya kabiri, ibintu byahise bihindura isura bazimya amatara.
Ni icyemezo cyitishimiwe n'abafana ba Arsenal, bateza akavuyo kasembuye aba Manchester United bari bamaze gutsindwa, urusaku ruba rwinshi.
BBC yanditse ko hahise hatumizwaho ucunga umutekano wigenga ngo aze abacecekeshe ariko baranga barakomeza barakimbirana, afata umwanzuro wo kurasamo. Umufana umwe wa Arsenal witwa Johnson Ssenyonga yahise afatwa n'isasu riramuhitana undi arakomereka.
Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, Twaha Kasirye yavuze ko ibyabaye babimenye, agira inama abantu yo kudakimbirana bapfa amakipe ya kure.
Ati:"Turi kwita kubyabaye. Iyo mikino ibera hakurya y'amazi ntikwiriye guteranya abantu babana cyangwa se bakorana."
Abafana benshi hirya no hino muri Afurika bihebeye amakipe yo ku mugabane w'i Burayi cyane cyane ayo mu Bwongereza. Imikino yaho usanga iba nijoro igatuma batarama bashaka kumenya uko iri burangire. Bafite ayo bihebeye yatsinda bakabyishimira, yatsindwa bikabababaza, ku buryo hari n'abanga kurya bakaburara.
What's Your Reaction?










