Kenny Sol yagaragaje ibyo yiteze muri 1:55 AM batangiye gukorana

Umuhanzi Kenny Sol yemeje amakuru avuga ko yamaze kugera muri label ya 1:55 Am avuga ko kwemera gukorana na we ari ukumuzanira icyo yaburaga kigiye kumubera igisubizo cy'ibibazo byose yahuraga na byo mu muziki we .

Mar 1, 2024 - 17:13
Mar 1, 2024 - 18:55
 0
Kenny Sol yagaragaje ibyo yiteze muri 1:55 AM batangiye gukorana

Ibi Kenny Sol yabitangaje mu kiganiro kuri Kiss Fm yemeza ko ubu ari kubarizwa muri sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 Am ya Coach Gael nubwo abantu babimenye bakabitangaza gusa yahamije ko ibikorwa bye bigiye kuba byiza kurusha uko byari bimeze kuko iyi Label igiye kuba igisubizo cy'ibibazo byose yahuraga na byo.

Kenny Sol avuga ko impamvu yatumaga ibikorwa bye bitinda, byose byaterwaga n'uko ibintu byose ari we wirwanagaho gusa ubwo yabonye abamufasha mu bikorwa bye ari bwo ibyiza bijyiye gutangira ugereranyije n'ahashize. 

Yagize ati "Nk’uko mwabibonye ndi muri 1:55 AM, abantu babimenye tutarabibamenyesha ariko ubu ndimo, ndashima iyi sosiyete kuba yaremeye kuza mu rugendo rwanjye rwa muzika ni cyo kintu naburaga, n’uburyo mwabonaga ibikorwa byanjye hari uko bitinda ni ukubera ko ari njye wirwanagaho."

Ashimira iyi label yemeye gushora imari mu bikorwa bye bya muzika bakazana ikintu yari yarabuze.

Kenny Sol yinjiye muri iyi sosiyete asanzemo Bruce Melody bigeze no gukorana mu gihe cy'umwaka umwe, kuva 2021 kugeza 2022, Ross Kana na we uherutse kuyinjiramo ndetse na Element.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow