Impamvu D'Banj yumva Wizkid atagezweho

Umunyabigwi mu muziki wa Nigeria, D'Banj yavuze ko ubu abona Wizkid ari hasi ya Rema.

Jun 15, 2025 - 18:44
Jun 15, 2025 - 18:56
 0
Impamvu D'Banj yumva Wizkid atagezweho

Oladapo Oyebanjo wamenyekanye nka D'Banj mu ndirimbo zirimo Oliver Twist yatangaje ko Wizkid yasubiye hasi muri iyi minsi ariko abandi bahanzi barimo Davido bakomeza gukorana imbaraga.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n'umunyamakuru wo muri Nigeria, Adesope ku kitwa Adesope Live Podcast yagize ati:"Rema, Davido na Burna Boy ni bo bahanzi banjye batatu bagezweho; Rema mukundira imbaraga agaragaza ku rubyiniro no mu muziki, Davido mukundira kwicisha bugufi no guhozaho, noneho Burna Boy mukundira kwiha intego no kuzigeraho no kwitwara neza no ku rubyiniro."

"Wizkid we yahoze ari umuhanzi ukunzwe cyane, ariko ubu yatangiye gushiramo agasukari ntabwo namushyira mu bahanzi batatu bagezweho."

D'Banj afatwa nk' umwe mu bahanzi baciye inzira y'iterambere ry'injyana ya Afrobeats. Abahanzi bahari muri iyi minsi bahora bamushimira. Urugero ni igihe Rema yatwaraga igihembo cya Best Afrobeats Song (Calm Down Remix) mu bihembo bya MTV Video Music Awards 2023 [VMAS 2023] mu mwaka wa 2023 yaramushimiye cyane kuba ari umwe mu bamubereye icyitegererezo mu muziki.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow