Abantu babanje kwanga ibintu byanjye! Joshua Baraka uzakorera igitaramo cy'amateka mu Bwongereza yiniguye
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda wamenyekanye mu ndirimbo 'Nana' yavuze ko yatangiye umuziki bamwe mu bantu bo muri Uganda batumva umuziki we none amatike y'igitaramo azakorera mu Bwongereza yamaze gushira ku isoko.
Nyuma yuko umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Joshua Baraka atangaje ko azakorera igitaramo mu gihugu cy'U Bwongereza ku wa 13 Ukwakira 2024, amatike yashyirwa ku isoko agashira, yongeye kwibuka ibihe yaciyemo birimo gucibwa intege ko umuziki we ntaho uzagera kubera ko aririmba ibintu abanyagihugu batumva.
Mu kiganiro Joshua Baraka yagiranye n'umunyamakuru witwa Allan Cruz yagarutse ku bintu bidasanzwe byamubayeho birimo igitaramo azakorera mu nyubako ya 'Amazing Grace' yakira abantu bagera kuri 350 iherereye i London mu Bwongereza.
Yahishuye ko agitangaza ko afite igitaramo muri iyo nyubako yo mu Bwongereza, hashyizwe hanze amatike ahita ashira ku isoko, abantu bakomeza kuyamusaba akayabura.
Yagize ati:"Hari abantu banyandikiye abandi barampamagara ngo nimbahe amatike nkayabura ariko nyuma y'icyo gitaramo nzatangaza ikindi."
Uyu musore yahise agaruka ku bantu bamuciye intege agitangira umuziki. Yagize ati:"Hari abantu bambwiraga ngo uburyo nkoramo umuziki ntabwo buzigera bukundwa muri Uganda kubera ko Abagande bafite injyana bakunda zirimo 'DanceHall' ariko nasanze ari ukubeshya, Abagande benshi banyeretse urukundo pe! Nabaye umuhanzi mwiza kubera ko ntigeze nita kuri ibyo bambwiraga."
Joshua Baraka akunda gukora indirimbo ze mu rurimi rw'Icyongereza. Muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo Nana, Dreams, Jolene na Moonlight.
Joshua Baraka azataramira mu Bwongereza ku wa 13 Ukwakira 2024
What's Your Reaction?










