Cindy Sanyu yahishuye impamvu itsinda ‘Warafiki’ ry’irivubuka riri kwigana Blu*3
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Cindy Sanyu wabaye mu itsinda Blu*3 yavuze ko kubera uwabazamuye Steve Jean ari we uri kuzamura itsinda ry’abakobwa “Warafiki,” bihamya ko ibyo bari gukora ari bimwe. Ni ibintu atemeranyaho n'abo bakobwa na busa.
Cinderella Sanyu wamenyekanye mu muziki nka Cindy Sanyu akaba umwe mu bakobwa bagacishijeho mu muziki wa Uganda, yavuze ko ibiri gukorwa n’itsinda “Warafiki” rigizwe n’abakobwa: Eyla,Tori na Freezy, ari kimwe n’ibyo bakoraga mu mwaka wa 2005, bityo ngo ugendeye ku bihe, ibyo bari gukora ntibikigezweho.
Kugira ngo wumve neza ibyo yatangaje kuri iryo tsinda, Cindy Sanyu yamenyekaniye mu itsinda rya Blu*3 ryashinzwe mu mwaka wa 2004 rigizwe n’abakobwa batatu: Lilian Mbabazi, Cindy Sanyu na Jackie Chandiru.
Mu kuzamuka kwabo biyunze umugabo witwa Steve Jean akaba nyiri inzu ifasha abahanzi ya Fenon Entertainment. Icyo gihe yarabafashije baramenyekana muri Uganda no hanze yaho. Ntibarenze umwaka wa 2009 bahise batandukana buri umwe akora umuziki ku giti ke. Ubu basigaye bagaragara mu bitaramo bagakumbuza abantu ibihe byabo.
Uwo Steve Jean ni we uri kureberera inyungu abo bakobwa batatu bari kugarukwaho i Kampala.
Mu kiganiro na NRG Radio, Cindy Sanyu yabyuririyeho avuga ko ibyo bari gukora ari bimwe n’ibyo bakoraga mu myaka 20 ishize kubera ubu bari mu maboko amwe n’ayo bari barimo.
Yagize ati:”Uyu ni umwaka wa 2025, ntabwo ushobora gukora iby'itsinda ryakoze mu mwaka wa 2005 umbwire ngo uzacuruza. Iby'uwo mwaka ntabwo bigezweho. Kubera ubareberera inyungu ari umwe watuzamuye bigomba gukorwa nk’ibyacu; imyambarire n’imiririmbire irasa.”
Avuze ibyo mu gihe hashize iminsi abo bakobwa bamaganiye kure iby'abavuga ko bari kwigana iryo tsinda rya Blu*3.
Abo bagize itsinda "Warafiki" bagezweho mu ndirimbo zirimo: Ntagala, Tetubafanana na No Money No Love.
Warafiki bafite intego yo gukora umuziki utandukanye n'uw'itsinda ryagacishijeho rya Blu*3 bakagera kure cyane
What's Your Reaction?










