Komasava irimo! Dore indirimbo za Diamond Platnumz zarebwe inshuro miliyoni munsi y'amasaha 24
Diamond Platnumz akomeje guca uduhigo umunsi ku w'undi, ubu indirimbo ye nshya 'Komasava' isubiwemo (Komasava Remix) yamaze kuzuza inshuro miliyoni yarebwe ku rubuga rwa YouTube. Ni indirimbo yaje isanga izindi ze zabigezeho mu myaka yatambutse.
Naseeb Abdul Juma Issack uzwi mu muziki nka Diamond Platnumz yagaragaje ko indirimbo ye 'Komasava' yakoranye n'abarimo Khalil, Chley, ubu bamaze gushyira hanze amashusho yayo, bayisubiranyemo n'umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Jason Derulo. Iyi ndirimbo yasamiwe hejuru ku rubuga rwa YouTube, ihita yuzuza inshuro yarebwe zigera kuri miliyoni mu masaha 14.
Diamond Platnumz yamaze kuba ubukombe mu karere k'Afurika y'i Burasirazuba biciye mu muziki, watumye aba umutunzi ndetse yambuka n'imigabane. Afatanyije n'Abanya-Afurika y'Epfo: Khalil Hariss, Chley Nkosi n'uwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Jason Derulo bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Komasava' basubiranyemo, ahita yongera agahigo ku tundi.
Iyi ndirimbo 'Komasava' isubiwemo (Komasava Remix), yagiye hanze mu gicuku cyo ku wa Kane gishyira ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024, yahise ikwirakwizwa, hitabazwa ibishoboka byose iramenyekana, irenza inshuro miliyoni yarebwe ku rubuga rwa YouTube mu gihe gito.
Si yo ndirimbo yonyine ya Diamond Platnumz ukurikirwa n'abarenga miliyoni 9 ku rubuga rwa YouTube, irebwe izo nshuro amasaha 24 ataruzura. Igisubizo.com igiye kukwereka izindi zarebwe inshuro miliyoni ku rubuga rwa YouTube munsi y'amasaha 24.
Dore uko zikurikirana hagendewe ku masaha zarebwe ku rubuga rwa YouTube
- Waah, Diamond Platnumz yayihuriyemo na Koffi Olomide. Iyi yarebwe inshuro miliyoni mu masaha 8.
- Yope Remix, Diamond Platnumz yayisubiranyemo na Innoss'B iyi yarebwe inshuro miliyoni mu masaha 12. Indi ndirimbo ye yarebwe mu masaha 12 ni iyitwa Jeje.
- Kanyaga, iyi ndirimbo ya Diamond Platnumz yarebwe inshuro miliyoni mu masaha 13. Indi ndirimbo ya Diamond Platnumz yarebwe inshuro miliyoni mu masaha 13 ni Iyo.
- Komasava Remix, Diamond Platnumz yayikoranye na Khalil, Chley na Jason Derulo, yarebwe inshuro miliyoni mu masaha 14.
- Hallelujah, iyi ndirimbo ya Diamond Platnumz yarebwe inshuro miliyoni mu masaha 15.
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bo mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba bakoresha cyane urubuga rumenyereweho kurebererwaho amashusho rwa 'YouTube.' Ibyiganjemo ibihangano bye biri kuri konti ye ya YouTube, bimaze kurebwa inshuro zirenga miliyari ebyiri(2).
What's Your Reaction?










