Ku munsi wa kabiri w’urubanza, Cassie Ventura wabanye mu rukundo na P Diddy yaje gutanga ubuhamya mu rubanza rwe ari gushinjwamo ibyaha byiganjemo ihohotera rishingiye ku gitsina yakorewe na we mu myaka 10 babanye. Yahamije ko yajyaga amuhohotera nyuma y’ibirori by’ubusambanyi.
Cassie Ventura wahawe izina ryo kumurinda rya ‘Victim 1’ akaryanga avuga ko agomba kumushinja nta kwihisha, yageze mu rubanza ku munsi wa kabiri wa rwo, kuwa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025 azanywe no gutanga ubuhamya ku byaha avuga ko yakorewe mu bihe bitandukanye. Agihabwa umwanya yahise aturika ararira!
Uyu mugore yabwiye inteko iburanisha ko amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza akubitwa na P Diddy ari yo. Icyo gihe ngo yamukubitiye muri hoteli yitwa InterContinental y’i New York. Icyo gihe bari bavuye mu birori byaberagamo ibirimo ubusambanyi “Freak-Offs.”
Yakomeje avuga ko ibyo birori byabaye akazi ka buri munsi aho byategurwaga umunsi ku wundi.
Yagarutse kandi ku macupa 1000 y’amavuta “baby oil” yasanzwe mu rugo rwa P Diddy igihe hasakwaga mu mpera z’umwaka ushize. Yavuze ko ayo mavuta yakoreshwaga mu mibonano mpuzabitsina yakorwaga n’abitabiraga ibyo birori. Si abo bantu gusa kuko na we ubwe ndetse na P Diddy bayakoreshaga.
Nyuma y’umunsi wa kabiri, urwo rubanza rwa P Diddy rurakomeza ku munsi wa gatatu warwo.
Cassie Ventura ari mu bari gushinja P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina