Kenny Sol mu kiganiro yagiranye na Radio Kiss Fm yabajijwe ibintu bidasanzwe abona kuri Kunda byatumye amurutisha abandi bakobwa bose, avuga ko ari umukobwa bamaranye igihe kingana n’imyaka itandatu bakundana bityo ko bari baramaze kumenyana neza.
Kenny Sol kandi yavuze ko yari yaramaze kubona ko ari umukobwa wihangana kandi umukunda, cyane ko bamaze imyaka igera kuri ine bakundana ariko umwe ari kure y’undi bituma abona ko uyu mukobwa yamwizeye ntamutendeke mu gihe batari kumwe ndetse akamukunda ataragera no ku rwego rwo kuba icyamamare.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko Kunda ari umuntu wihangana cyane ndetse umwumva, bityo ko kwihangana no kuba ari umuntu ufite intumbero nini y'ibyo ashaka kugeraho ari bimwe mu byo amukundira.
Kenny Sol ndetse na Kundwa baherutse gukora ubukwe mu ibanga rikomeye bwitabiriwe n’abantu mbarwa ariko bikaza kurangira bimenyekanye, ntibigeze batangaza ko baba bari mu rukundo kugeza ku munota wa nyuma bucya bajya mu rukiko ari bwo Kundwa yatangaje ko Kenny Sol yamaze kumwambika impeta abinyujije mu mashusho yanyujije kuri instagram ye.
Gusa byatangiye kuvugwa ko baba bari mu rukundo mu mpera z’umwaka wa 2023 ubwo Kenny Sol yavaga mu gihugu cya Canada mu bitaramo yari amaze kuhakorera, uyu mukobwa akaza kumwakira gusa abantu batangira kubikeka bitewe n’ubwuzu yari amufitiye.