Kim Kardashian yihanangirije mukeba we Bianca Censori
Umunyamideli Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West yihanangirije mukeba we Bianca Censori ku kwambara ubusa mu gihe ari kumwe n'abana be.
Kim Kardashian yahaye gasopo Bianca Censori amubuza kujya yambara imyenda isa n'aho imwambitse ubusa mu gihe ari kumwe n'abana be yabyaranye na Kanye West (Ye), mu gihe yabohereje ngo bajye gusura se, ndetse bamarane igihe.
Ibi yabimusabye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga imyambarire ya Bianca Censori ari kumwe n'umugabo we Kanye West ikomeje kunengwa n'abantu batari bacye bavuga ko bidakwiye kwambara imyenda isa no kwambara ubusa ukajya mu ruhame.
Ibi bikiyongeraho gutera amabuye umugabo we bamushinza guhatira umugore we kwambara ubusa ndetse Kanye West akaba ari we ukwirakwiza aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga, gusa we avuga ko agomba gukora ibintu bimushimisha kuruta gukora ibyashimisha abandi bantu.
Kanye West yashyingiranywe na Kim Kardashian mu mwaka wa 2014 batandukana muri 2022 babyaranye abana bane, nyuma yo gutandukana byemewe n'amategeko Kanye West yahise asezerana na Bianca Censori mu mwaka wa 2023, bakaba bakomeje kuvugisha benshi kubera uyu mugore udatinya kugaragaza ubwambure bwe mu ruhame.
What's Your Reaction?








