Fally Merci agiye gushumbusha abakunzi be

Umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi cyane nka Fally Merci nyuma yo gusaba imbabazi abakunzi be bitabiriye igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka ibiri amaze ashinze Gen-Z Comedy ntibabashe kwinjira kandi bari baguze amatike yabo, yatangaje ko agiye gukora igitaramo nk’uko bisanzwe ariko agahera ku bari baguze amatike bakayacyura, akaba ariyo bazinjiriraho ntibagure andi.

Mar 30, 2024 - 08:06
Mar 30, 2024 - 19:40
 0
Fally Merci agiye gushumbusha abakunzi be

Mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2024 ni umunsi utazigera wibagirana mu buzima bwa Fally Merci cyane cyane mu rugendo rwe rwo gukora urwenya ubwo yakoraga igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza imyaka ibiri amaze ashinze Gen-Z Comedy. Mu byukuri nk’uko Merci yabyivugiye uburyo iki gitaramo cyagenze na we byaramutunguye cyane kuko ibyo yari yiteze sibyo yabonye kuko hitabiriye abantu benshi baruta n’ubushobozi bw’ihema rya Camp Kigali.

Bitewe nuko abantu bashakaga kugura amatike ari benshi byaje gutuma urubuga rwari rwashyizweho abantu babonaho amatike rucika intege rurahagarara abantu bose batabonye amatike bituma abari basigaye bose kandi bifuza kujya mu gitaramo biyemeza kujya kuyagura ku muryango dore ko n’abateguye igitaramo ari bwo buryo bushoboka bari basigaranye bwo gukoresha ako kanya.

Mu kugura aya matike byaje guteza akavuyo kubera ubwinshi bw’abantu bari bari kumurongo bategereje guhabwa amatike no gusakwa ngo bahabwe uburenganzira bwo kwinjira ariko bitewe nuko amasaha yari yageze yo gutangira kw’igitaramo byaje gutuma Merci asaba abashinzwe umutekano bakarekura abantu bakinjira. Ibi byaje guteza akavuyo kenshi bituma hinjira abantu benshi bivanze n’abaguze amatike n’abatayaguze ibyaje gutuma bageramo imyanya iba micye bamwe bakurikirana igitaramo bahagaze gusa muri uko kubyigana binjira byageze aho abashinzwe umutekano bahagarika kubinjiza bituma bamwe mu baguze amatike basubirirayo aho batarebye igtaramo.

Mu gihe abantu bari bamaze iminsi bibaza iherezo ry’icyo Merci azakorera abaguze amatike yabo ariko bagasubirayo imbokoboko, yatanze ihumure ababwira ko muri Gicurasi nyuma y’icyunamo azakoramo igitaramo asaba abari baguze ayo matike ko bayabika neza kuko uyifite yazaza akayinjiriraho ataguze indi mu rwego rwo gushumbusha abakunzi be no kubasaba imbabazi kuko na we ibyabaye nta ruhare yabigizemo.

Yagize ati “Twbwe nta kibazo dufite, Gen-Z ziraharikandi nyinshi bazahitemo izo bashaka. Abafite amatike batabashije kwinjira bayabike neza rwose ubutaha bazayazane binjire kuko twe dukeneye abantu.”

Iki ni igitaramo cyatunguranye cyane kuko nubwo Merci yageragezaga kwegera abashoramari ngo babe bamutera inkunga baramuhakaniye kuko bumvaga ko kubera ari inshuro ya mbere batakwizera ko haza abantu bangana kuriya bamusaba kubanza kugerageza bwa mbere bakareba uburyo abantu babyakira. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bikomeye hirya no hino ku isi barimo Patrick Salvador, Arthur Nkuzi, Killaman, Nsabi n’abandi batandukanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow