Ibikorwa bibiri byamaze kugaragazwa na Drake bimuhanganisha na Kendrick Lamar
Aubrey Graham uzwi nka Drake yamaze gutegura ibikorwa bimugarura mu rubuga rwo guhangana na Kendrick Lamar birimo iby’inkiko n’ibitaramo.
Umuraperi wo mu gihugu cya Canada, Drake yamaze gutanga ikirego gishinja ikigo UMG gusakaza indirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar irimo amagambo amwandagaza. Si icyo gikorwa gusa cyirwanya ibya Lamar kuko yateguye n’igitaramo cyizahangana n’icye.
Ku wa 04 Gicurasi 2024, umuraperi Kendrick Lamar cyangwa se K-Dot yashyize hanze indirimbo ‘Not Like Us’ ikubiyemo amagambo yibasira Drake. Ni indirimbo yahanganishije cyane abo baraperi bombi gusa Drake yakomeje kugenza make abantu babura ibyiyumviro bye kuri iyo ndirimbo yaje ari rurangiza kuko imuvugaho ibikorwa bibi ngo yaba yarakoze birimo n’iby’ubusambanyi.
Billboard yanditse ko nyuma y’amezi arenga atandatu iyo ndirimbo icuruzwa hirya no hino ituma K-Dot ahatanira ibihembo bya BET n’ibya Grammy, Drake yafashe umwanzuro wo kurega ikigo cyayishyize hanze ari cyo cya ‘Universal Music Group [UMG], agishinja gushyigikira amafuti cyigashyira hanze indirimbo imuvugaho ibinyoma.
Yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ibyo kumutesha agaciro muri rubanda, ngo icyo kigo cyari gushyira mu gaciro cyikahagarika ishyirwa hanze ry’iyo ndirimbo. Yagarutse kuri rimwe mu magambo arimo amuhanganisha n’amategeko ari ryo kuba ruharwa mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Yakomeje agishinja gukora icyo ari cyo cyose kugira ngo iyo ndirimbo yogere ku Isi hose. Ati:”UMG yatunganyije, itanga inkunga y’amafaranga ndetse igeza ku musozo ikorwa rya ‘Not Like Us.’ Ibyo byatumye iyo ndirimbo ikundwa cyane. Yamamajwe mu rwego rwo kwangiza izina ryanjye n’ubucuruzi bwanjye, birumvikana bikorwa mu kugumura abakunzi b’ibyo nkora.”
Fox5 New York yanditse ko Drake amaze gutambutsa ibyo bishinja UMG, na bo bahise bamusubiza bagira bati:”Drake ari kudushotora. Ibyo ari kudushinja ni ibinyoma.”
Drake yumvise ko Kendrick Lamar azatarama mu mukino wa Superbowl 2025 ahita ahamya ko na we afite ibitaramo muri Australia.
Hashize igihe kirenga amezi abiri, Kendrick Lamar atangajwe ko ari we uzasusurutsa abazakurikira umukino w’umupira w’amaguru w’Abanyamerika uzaba ku wa 09 Gashyantare 2025 [Superbowl Half-time show 2025, New Orleans), nk’uko bisanzwe azatarama igice cya mbere cyimaze kurangira hategerejwe icya kabiri, ni mu minota itarenze 15.
Ni ibirori bikurikirwa n’abatari bake, dore ko icy’ubushize cyakurikiwe n’abagera kuri miliyoni 123.7, habazwe abantu muri rusange bari babikurikiye bari hirya no hino ku Isi.
Drake yahise ateguza igitaramo karahabutaka cyizabera mu gihugu cya Australia kuri uwo munsi. Abakurikiranira hafi imyidagaduro yo muri Amerika baravuga ko ari ihangana ry’abo baraperi ryimukiye mu bitaramo. Baribaza niba Abanya-Australia bazareka igitaramo cy’imbonekarimwe mu mwaka cya ‘Superbowl’ bakitabira icya Drake.
Atanze icyo kirego anashimangira ko azataramira muri Australia nyuma yuko Kendrick Lamar yatunguranye ku wa 22 Ugushyingo 2024 agashyira hanze album yise ‘GNX.’ Ibyo byose bikomeje gutuma iyo album igaruka mu matwi y’abantu.
Ibikomeje kuvugwa kuri Kendrick Lamar biri kumenyekanisha album ye nshya 'GNX'
What's Your Reaction?










