Album ya Beyoncé yujuje imyaka 22, R. Kelly ashyirwa ku mwanya wa 9: Avugwa mu myidagaduro y'Amerika
Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hafatwa nk' igitereko cy' imyidagaduro dore ko ibyamamare byinshi muri yo ariho bituye. Hari amakuru menshi ari kuvugwayo. Igisubizo.com cyakwegeranyirije amwe muri yo.
Umuhanzikazi Beyoncé ari kwishimira ko umuzingo w'indirimbo we wa mbere yise "Dangerously In Love" wujuje imyaka 22 awushyize hanze.
Ni umuzingo yasohoye ku wa 20 Kamena 2003. Uriho indirimbo zakunzwe cyane nka Crazy In Love, Baby Boy, Naughty Girl n'izindi.
Wamubereye intangiriro nziza kuko ubu ari we muhanzi wa mbere wegukanye ibihembo byinshi bya Grammy bigera kuri 35. Iyo myaka inamusanze ari mu bitaramo "Cowboy Carter Tour" byamamaza iyo yasohoye muri Werurwe 2024 yise Cowboy Carter.
Album ya Beyoncé yise Dangerously In Love yujuje imyaka 22
R. Kelly yashyizwe mu bahanzi 10 beza mu njyana ya R&B
Abakozi b'ikigo kitwa Billboard gikurikiranira hafi iby'umuziki cyikanabitangaza cyibicishije ku mbuga zacyo, bakoze urutonde rw' abahanzi b'ibirangirire mu njyana ya R&B maze bakora urutonde rw' abagera kuri 75.
Urwo rutonde rwashyizwe ahabona ku mugoroba wo ku wa Kane, ruvuga ko Micheal Jackson ari ku mwanya wa 3, naho R. Kelly wakatiwe igifungo cy' imyaka 30 hongerwaho undi umwe (1), ahamijwe ibyaha byiganjemo iby'ihohotera rishingiye ku gitsina, yashyizwe ku mwanya wa kenda (9).
Michael Jackson watabarutse mu mwaka wa 2009, we yashyizwe ku mwanya 3
Umuraperi Rick Ross yitiriwe umuhanda
Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Rick Ross yanejejwe nuko ubuyobozi bw' umujyi abamo wa Clarksdale, Mississippi, wamuzirikanye umwitirira umuhanda.
Yabigaragaje mu rukurikirane rw' amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza icyapa cyo ku muhanda cyizwi nka "ndanga" cyanditseho amazina ye.
Hari indi foto kandi ikigaragaza cyamanitswe kiranga ko uwo muhanda wiswe "Rick Ross."
Rick Ross yahawe icyubahiro maze yitirirwa umuhanda wo mu mujyi we wa Clarksdale, Mississippi
What's Your Reaction?










