Uwahoze ari umugore wa 2Face Idibia, Annie Idibia yagaragaje ko yazinutswe uwo wari umugabo we
Annie Idibia wamenyekanye nk' umugore w'umuhanzi, 2Face Idibia yahamije ko ntaho agihuriye na we ndetse ahamagarira abantu kutongera kumuhuza na we.
Annie Macaulay uzwi nka Annie Idibia bijyanye nuko yabaye umugore w'icyamamare mu muziki, 2Face Idibia, yavuze ko ubu yamaze gutandukana no mu ntekerezo ze yikuyemo 2Face Idibia.
Ibyo yabitangarije mu itangwa ry'ibihembo by'iwabo muri Nigeria bizwi nka The Headies byatangiwe i Lagos, Nigeria mu ijoro ryo ku wa 27 Mata 2025 aho bamwe bari bakimwita umugore wa 2Face Idibia bityo bakamuhamagara, Annie Idibia.
Ni izina yahamagawe kandi n'uwari uyoboye ibyo birori ngo aze atange igihembo cya “Afrobeats Single of the Year” cyegukanywe n’indirimbo Big Baller ya Mr Flavour, ariko we (Annie) ntiyabyakira neza.
Uyu mugore wahoze ari uwa 2Face Idibia yagize ati:"Mumbabarire ntihagire uzongera kunyita, Annie Idibia. Njye nta mugabo mfite, ndi ingaragu ku bw' ibyo rero ntacyo iryo zina rikimariye."
"Nongere mbishimangire ndi ingaragu, izina ryanjye ni Annie Macaulay."
Muri Mutarama 2025, 2Face Idibia yahamije ko yatandukanye n'umugore we, Annie Idibia, ahamya ko ari wenyine. Nyuma yeretse abakoresha imbuga nkoranyambaga ko asigaye akundana n'umwe mu bayobozi ba Leta ya Edo witwa Natasha Irobosa Osawaru.
2Face Idibia akomeje guhamya urwo amukunda, mu mpera z' icyumweru gishize yasohoye amashusho amugaragaza uwo mugore we mushya yahuye na mama we (wa 2Face Idibia) bikomeza gushimangira urwo bakundana.
What's Your Reaction?










