Butera Knowless wagiye avugwaho amagambo amuca intege yatangaje icyatumaga adacika intege
Umuhanzikazi Butera Knowless wakunzwe n'abatari bacye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yatangaje ko agitangira umuziki abantu bagendaga bamuca intege dore ko abantu batumvaga neza ukuntu umukobwa yajya mu muziki gusa we ibyo byose ntiyabyitagaho kuko yasanze ari ho agomba gukura amafaranga.
Knowless umwe mu bahanzikazi batangiye gukora umuziki mu mwaka 2010 abantu batarumva neza uburyo umwana w'umukobwa yishora muri ibyo bintu, batarumva neza ko umuntu yabikora nk'akazi ahubwo bakumva ko ari uburara byagera ku mukobwa ho bikaba ibindi. Knowless avuga ko atigeze aha agaciro amagambo yose yamucaga intege kuko ari ho hantu yabonaga ko agomba kuhakura amafaranga.
Knowless avuga ko yatangiye gukora umuziki ari gusoza amashuri ye yisumbuye atangira kuwukora nk'ikintu yumva akunze gusa agira ngo yumve uko kuririmba wenyine bimera dore ko yarasanzwe aririmba muri korali, gusa nubwo yabijemo atagamije kubikuramo amafaranga ariko niho yakuye amafaranga bwa mbere abona ko bishoboka kubyara n'amafaranga.
Muri ibyo bihe yakomeje kugenda acibwa intege n'abantu batandukanye ndetse bamwe bakamugira inama yo kureka umuziki kuko abantu babifataga mu isura y'uburara ariko we nk'umuntu wabayeho mu bukene nta n'ijana afite, amagambo y'abantu yarayirengagizaga agakomeza umuziki we kuko yari azi icyo ashaka.
Yagize ati "Urumva...iyo bitangiye utaranabona umurongo ngenderwaho neza, abantu bashobora no kugufata ukundi bakaguca intege, bakakwita amazina atandukanye, indirimbo bakayibyaza ibindi...Habayeho kubura inzira, kuyibona, gucibwa intege kuri cya kigero wanabireka ariko kuko nari nabonye yuko ariho ngomba kuba ndi, ntacyo ibyo byose byari bivuze kuko njyewe nzi ubukene, nzi kubaho nta n'ijana ufite uko bimera."
Knowless ari mu bakobwa bacye batinyutse bagakora umuziki bwa mbere muri icyo gihe akomeza kwihanganira ibyo byose yahuraga nabyo bimuca intege kugeza ubwo akunzwe n'abatari bacye ndetse bamwe mu bakobwa batangira kumufatiraho urugero baratinyuka binjira mu muziki.
Kugeza ubu amaze kwigwizaho ibigwi mu muziki, akaba yibitseho album zigera kuri eshanu n'indirimbo zitagira ingano ndetse kugeza ubu usanga ari benshi bamufatiraho urugero rwiza rw'umugore wabashije kwitinyuka mu gihe byari bigoye.
What's Your Reaction?










