Chella yasobanuye ukuntu indirimbo "Nyash Na Nyash" ari iyo kuramya no guhimbaza Imana
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Chella ukunzwe mu ndirimbo "My Darling" ariko wabanje kubaka izina mu indirimbo"Nyash Na Nyash" yagaragaje ukuntu iyo ndirimbo ari iyo kubwiriza imbaga ijambo ry'Imana.
Chella uri mu bahanzi bari kumenyekana ku muvuduko wo hejuru kubera indirimbo ze zifata imitima ya benshi yikije ku kuntu indirimbo ye "Nyash Na Nyash" ikangurira abantu kutijandika mu makosa yabateranya n'Imana.
"Nyash" ni ijambo ryo mu rurimi rw' Icyongereza rw'ikibyarirane cy'ururimi rwa Nigeria risobanura mu "Kinyarwanda" amabuno (manini).
Ryagarutsweho cyane bitewe n'abaryamamazaga ku mbuga nkoranyambaga noneho Chella asohoye indirimbo "Nyash na Nyash" riramenyekana cyane.
Bamwe bumva iyo ndirimbo nk'ijyanye n'ingeso mbi z'ubusambanyi ariko Chella yavuze ko ifite imirongo ikangurira abantu kwirinda gukosereza Imana.
Ati:"Ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana kuko iba ibwira abakobwa kwirinda gukora ibyo Imana idashaka. Bakihatira gukurikiza amategeko yayo."
Chella avuga ko indirimbo "Nyash Na Nyash" ari iyo kuramya no guhimbaza Imana
What's Your Reaction?










