Inkuba izanyanure: Isezerano rya Davido ku mugore we, Chioma

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Davido yakoze ubundi bukwe n'umugore we, Chioma Rowland, amusezeranya kutazongera kumuca inyuma.

Aug 12, 2025 - 10:59
Aug 12, 2025 - 13:11
 0
Inkuba izanyanure: Isezerano rya Davido ku mugore we, Chioma

Davido na Chioma Rowland bakoze ubundi bukwe bw'agatangaza mu mpera z'icyumweru gishize babukorera i Miami muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Muri ubwo bukwe Davido yasezeranyije umugore we kutazongera gukora ikosa ngo amuce inyuma.

Yagize ati:"Ndicuza igihe cyose naciye inyuma umugore wanjye nkunda, Chioma. Ni mwiza akwiye ibyiza gusa ariko ntabwo yigeze ansiga ngo namuciye inyuma. Ndarahiye ntabwo nzongera kumuca inyuma. Nimbikora inkuba izanyivugane."

"Wagenda ukabaza inshuti zanjye zose, barabizi ko namaze guhinduka, sinyitwara abakobwa aho ngiye hose nk'uko nabikoraga. Kuguca inyuma byagiye binshyira mu bibazo."

Davido yakomeje avuga ko iyo ngeso yagiye imushyira mu bibazo, abagore n'abakobwa bakamwirukaho ukagira ngo ni abahanzikazi bagenzi be.

Ubu yamaze kumenya ko ikintu kiza mu buzima ari ugusanga umugore we mu rugo, buri munsi mu mahoro.

Davido yakoze ubundi bukwe n'umugore we, Chioma, buje bukurikira ubwabaye muri Kamena 2025

Kuri iyi nshuro yamusezeranyije kutazongera kumuca inyuma

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow