Pallaso yihaye ibyo kuburanira Alien Skin birangira bamuhindukiranye
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Pallaso yibukije abantu akamaro ka Alien Skin mu ruganda rw' imyidagaduro rwa Uganda, abakoresha imbuga nkoranyambaga bamubwira ko ibyo ari gukinamo atabizi, atanibuka ko ari byo umuvandimwe we AK47 yaguyemo.
Pallaso yavuze ko Alien Skin ari umwe mu bari ku ruhembe rw' imbere mu myidagaduro ya Uganda, ndetse n'ibyo ashinjwa byo kwiba telefone ari ibihimbano, bityo akwiye kurekurwa. Abamusubije bahise bamwibasira (Pallaso) bamushinja gushyigikira urugomo.
Alien Skin ukunzwe mu ndirimbo zirimo: Ready Fi War, WEWE, na Tolumya, yatawe muri yombi mu minsi ishize ashinjwa kuba mu gatsiko kateje akavuyo ndetse bakibasira abaganga bo ku bitaro bya 'Nsambya Hospital' babashinja kurangarana umuntu wabo.
Ubu Alien Skin si icyo cyaha cyonyine ashinjwa kuko mu byo ashinjwa birimo gukubita no kwiba telefone ifite agaciro k'ibihumbi 480,000 by'amashilingi y'Amagande. Bivugwa ko ibyo byaha byo yabikoze muri Nzeri uyu mwaka, abikorera muri resitora ya Hajj Haruna Mubiru izwi nka 'H&M Restaurant.'.
Pallaso yafashe umwanya agaragaza impamvu akwiye kurekurwa. Ati:"Alien Skin atanze urugero rw'ibyashyizweho gukorwa bidakorwa. Atweretse aho uru ruganda rufite intege nke n'ahakenewe gukosorwa."
"Ni gute guta muri yombi Alien Skin bigiye gukemura ibibazo by'umujyi?"
Yakomeje yamaganira kure ibyo ashinjwa byo kwiba telefone. Ati:"Iyo telefone bavuga ko yibye, amafaranga iguze nta nubwo yageza ku yo ashora mu gitaramo."
Pallaso yabaye nk'uteye ibuye mu gihuru ngo arebe ikivumbukamo, maze abakoresha imbuga nkoranyambaga baramwadukira bamushinja uburyarya banamwibutsa n'iby'umuvandimwe we AK47.
Umwe muri bo witwa Raymond Soulfa uzwi nka Peng Peng yagize ati:"Itondere amagambo uvuga. Mbere yo kuvuga, ukwiye kubanza kumenya uwo uri we ni ibyo ukwiriye kuvugira mu ruhame."
Yamwibukije ko urugomo ari gushyigikira ari rwo umuvandimwe we AK 47 yaguyemo. Ati:"Nkwibutse ko umuvandimwe wawe AK 47 yazize urugomo. None ubu uri umuhanzi uri gushyigikira ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi."
Uyu muvandimwe wa Jose Chameleone, Pallaso ni umwe mu bateza impaka kubera gushyigikira Alien Skin. Abantu bakabona ko byakabaye byiza amugiriye inama ntazajye yishora mu bikorwa bibi bimuhanganisha n'amategeko.
Alien Skin akurikiranweho ibyaha birimo kwiba no gukubita
What's Your Reaction?










