Diamond Platnumz yavuze ukuntu 'Komasava' yiswe umwanda
Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Tanzania yavuze ko indirimbo ye 'Komasava' yanzwe na kompanyi icuruza umuziki ya 'Warner Music Group (WMG).'
Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz yahishuye ko 'Komasava' yanzwe ndetse yitwa umwanda na sosiyete icuruza umuziki yo muri Amerika yitwa Warner Music Group, ariko nyuma bayishatse yanga kuyibaha.
Mu kiganiro Diamond Platnumz yagiranye na Deuttsche Welle (DW) yavugiyemo ukuntu indirimbo 'Komasava' yiswe umwanda.
Yagize ati:"Indirimbo yanjye 'Komasava' yabaye indirimbo nziza hirya no hino ku Isi. Nayohereje kuri kompanyi nasinyemo ya Warner Music Group barayanga bayita umwanda, bahamya ko batayishaka ngo si nziza."
Diamond Platnumz ashingiye ku masezerano yagiranye na 'Warner Music Group' yumvaga ikwiye gucuruzwa na bo.
Ati:"Numvaga ari indirimbo nziza ariko barayanga. Bamaze kuyanga, nagiye mu rugo ndayumva, nibaza impamvu batayakiriye kandi ari indirimbo itangaje."
"Mbona izi kompanyi nini zicuruza umuziki zigifite imitekereze ya kera zikanga kugendana n'igihe tugezemo. Ikindi kandi baba bashaka ko uririmba mu rurimi rw'Icyongereza. Iyo ubahaye ijwi rishya ntabwo baryakira."
Diamond Platnumz yakomeje avuga ko 'Komasava' itigeze imuhira kuko yakomeje kumubana umutwaro, dore ko itigeze inemerwa ngo ihatanire ibihembo bya Grammy bizatangwa mu mwaka utaha wa 2025.
Yongeyeho ko 'Warner Music Group' imaze kubona ko ‘Komasava’ yamaze gukundwa iri kubyinwa n'ibyamamare ku Isi birimo umukinnyi w'umupira w'amaguru Paul Pogba, French Montana, Chris Brown, Swae Lee na Jason Derulo, bashatse kuyifata ngo bayicuruze, Diamond Platnumz arabyanga kuko ngo yumvise ari agasuzuguro bamushyizeho mbere.
Diamond arashaka ko izashyirwa mu ndirimbo zizaririmbwa mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 2026.
What's Your Reaction?










