Eddy Kenzo yateye utwatsi amakuru y'urukundo amaze iminsi amuvugwaho

Umuhanzi Eddy Kenzo wo gihugu cya Uganda yahakanye amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba ari mu rukundo na Phiona Nyamutooro uherutse kugirwa Minisitiri w’iterambere ry’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Uganda.

Mar 27, 2024 - 16:02
Mar 27, 2024 - 21:18
 0
Eddy Kenzo yateye utwatsi amakuru y'urukundo amaze iminsi amuvugwaho

Phiona Nyamutooro wari usanzwe ahagarariye urubyiruko mu Nteko Nshingamategeko y’igihugu cya Uganda ku wa 22 Werurwe 2024 nibwo yaje kugirirwa icyizere na Perezida wa Uganda amuha inshingano nshya zo kuba Minisitiri w’iterembere ry’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’gaciro mu gihugu cya Uganda. 

Mu bishimiye izi nshingano nshya uyu mukobwa yahawe harimo n’umuhanzi Eddy Kenzo basanzwe bafitanye umubano. Uyu muhanzi yaje kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze atangira kugaragaza ko yishimiye bidasanzwe uyu mukobwa kubw’inshingano nshya yahawe, ibyatumye ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda bitangira kubura umubano waba bombi watangiye kuva mu mwaka wa 2019 ariko nyuma bikaza gusa n’aho bisinziriye.

Byaje gufata indi ntera muri iki cyumweru ubwo aba bombi batangiye kujya bagaragara kenshi basohokanye bigaragara ko bishoboka ko hari ikindi kintu kiri hagati yabo ndetse nyuma bongera kugaragara bajyanye ku kigo umukobwa wa Eddy Kenzo yabyaranye na Rema Namakula, yigaho bagiye kumusura. Aha niho abantu batangiye gushimangira ko bari mu munyenga w’urukundo nta kabuza dore ko inkuru z’urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa kuva mu mwaka wa 2019 ubwo yatandukanaga na Rema Namakula.

Mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye na Sanyuka Tv yo mu gihugu cya Uganda yamaganiye kure izo nkuru zivuga ko yaba bari mu rukundo na Minisitiri Phiona, cyakoze avuga ko ari inshuti ye kandi nziza. Yagarutse kandi ku kuba abantu barababonye bambaye imyenda isa bagatangira kuvuga ko ari amafiyeri y’abakundana avuga ko kwisanga bambaye imyenda isa batari babipanze ahubwo byaje nk’impanuka bisanga ariko bimeze ariko bitakabaye impamvu yo kubihuza n’urukundo kandi uruganda ntawe rukorera umwenda we wihariye ahubwo rukora imyenda myinshi.

Biteganyijwe ko Eddy Kenzo agera mu Rwanda muri iki cyumweru aho azaba yitabiriye igitarano yatumiwemo na Platin P cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki yise ‘Baba Experience’, kizaba kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow