Ibyo basabwe babyemeye: Itorero Inyamibwa AERG ryakoreye igitaramo ku ivuko

Itorero Inyamibwa AERG rimaze guhamya ibigwi mu mbyino gakondo ryaraye ritaramiye mu nyubako y'imyidagaduro ya Main Auditorium muri Kaminuza y'U Rwanda Ishami rya Huye mu gitaramo bise "Inka," nyuma y'imyaka umunani, abakitabiriye babasabye ko bajya bataramirwa buri mwaka.

Mar 30, 2025 - 13:43
Mar 30, 2025 - 21:33
 0
Ibyo basabwe babyemeye: Itorero Inyamibwa AERG ryakoreye igitaramo ku ivuko

Mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2025, Itorero Inyamibwa AERG ryataramiye ku ivuko muri Main Auditorium iherereye muri Kaminuza y'U Rwanda Ishami rya Huye, yahoze ari Kaminuza Nkuru y'U Rwanda, mu gitaramo bise "Inka," abakitabiriye bagaragaje ko banyuzwe cyane, basaba ko bazajya bataramirwa nibura buri mwaka, ubuyobozi bwaryo bubyemerana ingoga.

Mu gihe igitaramo cyarimo cyigana ku musozo abari bahari batabishaka ko gisozwa mu masaha ya saa yine z' ijoro, abo bakitabiriye bashimiwe n'iryo torero, maze bamwe muri bo bahabwa umwanya bavuga urwo barikunda.

Umwe mu bafashe ijambo ahagaze imbere y'imbaga yavuze ko yahawe ibyishimo bisendereye, abari bahari bemeranya na we babicishije mu gukoma amashyi no kuvuga yego!

Yakomeje asaba ko Itorero Inyamibwa ryazajya rigaruka ku ivuko nibura buri mwaka, dore ko bamaze igihe bakora ibitaramo by'umwihariko bya buri mwaka.

Mu kiganiro n'itangazamakuru umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'iryo torero, Rusagara Rodrigue yavuze ko bumvise ubusabe bw' abakunzi babo kandi bagiye ku bishyira mu bikorwa.

Yagize ati:"Twishimiye abitabiriye iki gitaramo natwe twabahaye ibyishimo bisendereye. Nyuma yo gutarama hano dufite n'ibindi bitaramo tuzakorera no muri Uganda. Dufite iyo gahunda rero yo kujya tugaruka gutaramira ku ivuko nk'uko dusigaye dutegurira i Kigali igitaramo buri mwaka. Mwitege ibindi bitaramo tuzahakorera."

Nyuma y'imyaka umunani, Itorero Inyamibwa AERG ryongeye gutaramira muri Main Auditorium, bari kandi no mu mujyo wo kwizihiza imyaka 27 ishize rishingiwe mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'U Rwanda, ubu ni Kaminuza y'U Rwanda Ishami rya Huye.

Nubwo wabonaga ko bari bagamije cyane abanyeshuri itike yabo bayigira bibiri, yari make ugereranyije n'iz'abandi kuko abandi bari muri bitanu n'icumi, bari (abanyeshuri) mbarwa muri icyo gitaramo abenshi bari abaturutse hanze.

 

Abanyeshuri bari bashyizwe igorora ariko barinangira

Itorero Inyamibwa AERG ryagarutse ku ivuko muri Main Auditorium

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow