Harimo Tupac, Nicki Minaj na Selena Gomez! Abahanzi batigeze begukana Grammy
Bimaze kuba umuco ko muri buri ntangiriro z' umwaka hatangwa ibihembo bya Grammy bikegukanwa n'abagize uruhare mu iterambere ry’umuziki. Muri uyu mwaka wa 2025, bizatangwa ku nshuro ya 67 ariko hari abahanzi bakomeye bataregukana ibyo bihembo by'ibyatwa mu muziki.
Umuhanzikazi wo muri Amerika, Beyoncé ni we wegukanyemo ibihembo byinshi aho abitse ibigera kuri 32. Birumvikana ko hari abo yamize arabibatwara.
Abakurikiranira hafi ibikorwa by'imyidagaduro bategereje ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy 2025 bizatangwa ku wa 02 Gashyantare 2025. Ni ibihembo byashimishije bamwe abandi birabarakaza kubera kudahirwa ngo babyegukane.
Mugiye kugezwaho urutonde rw' abahanzi bakomeye batigeze bakoza imitwe y'intoki ku bihembo cya Grammy bitegurwa n'umuryango washinze imizi umenyekana nka "The Recording Academy."
Tupac Shakur
Tupac yamenyekaniye mu njyana ya hip-hop, arakundwa karahava mu myaka ya 1990. Nubwo afatwa nk'umwe mu baraperi b'ibihe byose agakezwa n'abazamutse nyuma ye, yarinze yitaba Imana mu mwaka wa 1996 nta gihembo cya Grammy aregukana.
Jennifer Lopez
Jennifer Lopez ni umuhanzikazi akaba n'umukinnyikazi wa filime wakunzwe kuva mu myaka 20 ishize, uretse guhatanira Grammy ntabwo yigeze atsindiea ibyo bihembo byifuzwa na bamwe mu bahanzi batuye hirya no hino ku Isi.
Selena Gomez
Selena Gomez na we yazamukiye mu gukina filime nyuma aza kwiyegurira ibijyanye n'umuziki. Ni umwe mu bahanzikazi bakundirwa inganzo yabo n'ijwi ryiza, ntarabasha kwegukana Grammy.
Katty Perry
Katty Perry yakoze uko ashoboye ateza imbere umuziki we mu myaka 20 ishize, ibyo ntibyigeze bimuha amahirwe yo kwegukana Grammy.
Nicki Minaj
Ni umwe mu baraperikazi bakomeye ku Isi bitewe n'inganzo ye ifata abatari bake, uretse kuba amaze guhatanira Grammy inshuro 12, nta gihembo cyayo aratahana.
YB yanditse ko abandi bahanzi bataratsindira Grammy barimo Snoop Dogg, Sia, Jimi Hendrix, Diana Ross, Bob Marley, Queen, Dierks Bentley, Backstreet Boys, Bjork, Machine Gun Kelly, Blake Shelton, ABBA, Jonas Brothers, Demi Lovato na Lana Del Rey.
Abo bakoze ibikomeye mu muziki bahusha igihembo cya Grammy, ariko mu mwaka wa 2021, umukobwa wa Beyoncé, Blue Ivy Carter wari ufite imyaka 9 yanditse amateka yo kuba umwana wegukanye Grammy abifashijwemo n'indirimbo, Brown Skin Girl, yafatanyije na mama we ndetse na Wizkid.
What's Your Reaction?










