Ados Muzika yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Skilibombe

Umuhanzi w’umunyarwanda Ados Muzika ukorera umuziki ku mugabane w’u Burayi, muri Pologne, yasohoye indirimbo nshya yise “Imirimo ya Big Boy’” yakoranye na Skilibombe, ashimangira ko ari intangiriro y’urugendo rushya rw’ibihangano ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2026.

Mar 3, 2026 - 06:23
Mar 3, 2026 - 08:26
 0
Ados Muzika yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Skilibombe

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026, iba iya mbere Ados asohoye muri uyu mwaka, ndetse ikaba imwe mu zigize album ye nshya yise “Ma Vie”.

Mu kiganiro na Igisubizo, Ados Muzika yavuze ko ari umuhanzi ufite icyerekezo cyo guhuza umuco nyarwanda n’injyana ya rap ifite ubutumwa ku rwego mpuzamahanga.

“Natangiye umuziki nkiri muto. Si ukumenyekana nashakaga gusa, ahubwo ni ukuvuga inkuru z’ubuzima bwanjye n’abandi banyuze mu bihe bigoye ariko bagakomeza guharanira inzozi zabo,” Ados Muzika.

“Imirimo” ni indirimbo ivuga ku rugendo n’intego z’ubuzima

Kuba yarakoranye na Skilibombe, byatumye indirimbo irushaho kuba igitekerezo gishya ku bakunzi ba hip hop nyarwanda.

Yongeraho ko iyi ndirimbo ishyira imbere imbaraga z’umuntu ku giti cye, ikamwibutsa ko nta kintu kigenda ku busa iyo yakoze ibimukwiye.

Icyo itandukaniyeho n’ibihangano byabanje

Ados Muzika agaragaza ko “Imirimo” irushaho kugaragaza ubuhanga mu gutanga inkuru no gusakaza ubutumwa mu buryo bwagutse kurusha indirimbo ze zabanje.

“Ma Vie”, album y’urugendo rw’ubuzima

“Imirimo” iri kuri album nshya ya Ados Muzika yise “Ma Vie”, igizwe n’indirimbo 12. Iyi album, nk’uko abisobanura, ni umushinga ugaruka ku byishimo n’agahinda, ku ntsinzi n’intsindwa, ndetse no ku gukura mu makosa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow