Iwacu bari barabuze icyo nshoboye! Yampano yagarutse ku buzima yabayemo
Umuhanzi Yampano uri mu bagezweho muri iki gihe, aravuga ko iwabo babonaga ntacyo ashoboye bagatekereza ko nta ahazaza afite.
Uworizagwira Florien umaze kubaka izina mu muziki nka Yampano yahishuye ko mu bwana bwe iwabo bari batuye mu cyahoze ari Cyangugu ubu ni mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'i Burengerazuba, ngo iwabo baramurebaga bakabona ntacyo azimarira.
Yampano ukunzwe mu ndirimbo "Si ibyanjye, Ngo na Meteresi", yongeyeho ko yiyumvisemo inganzo akiri mu muto muri ibyo bihe bavugaga ko nta hazaza he.
Yampano yakomeje kuzirikana impano ye, aje i Kigali akajya yegera abandi bahanzi barimo na Makanyaga Abdul bakamuhugura mu buryo bwo gukora umuziki no gucuranga gitari, ubu ni umuhanga mu kuyicuranga.
What's Your Reaction?










