Menya icyatumye Miss Ethiopia, Hasset agirwa igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Isi 2025 (Amafoto)

Tariki ya 31 Gicurasi 2025 yagize ijoro ryamenyekaniyemo Nyampinga w'Isi (Miss World) wa 72 witwa Opal Suchata ukomoka muri Thailand yahigitse abandi bakobwa barimo ukomoka muri Ethiopia, Hasset Dereje.

Jun 3, 2025 - 12:03
Jun 3, 2025 - 12:51
 0
Menya icyatumye Miss Ethiopia, Hasset agirwa igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Isi 2025 (Amafoto)

Miss Hasset Dereje ni we wabaye igisonga cya mbere cya Opal Suchata ukomoka muri Thailand watorewe kuba Nyampinga w'Isi watorwaga ku nshuro ya 72 mu birori byabereye mu nyubako ya HITEX Exhibition Centre muri Hyderabad, Telangana mu Buhinde ku wa 31 Gicurasi 2025.

Hasset Dereje yamuritsemo umushinga ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe muri Afurika akaba yumva umushinga we wahabwa rugari mu kwigisha ubuzima bwo mu mutwe no gutanga ubufasha mu by'imitekerereze mu mashuri aherereye mu byaro bya Ethiopia.

Mu magambo ya nyuma y'uyu mukobwa ari imbere y'akanama nkemurampaka yagize ati:"Ubwiza bwa nyabwo ni urufatiro rwo kuzamura abandi cyane cyane abari mu kiciro cya bantahonikora. Nka Nyampinga nzakoresha ijwi ryanjye mu kuvuga ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe kandi hahangwe amavuriro menshi y'abagize ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe."

Yanyuze bamwe mu bari bagize akanama nkemurampaka barimo umuyobozi w'irushanwa rya Nyampinga w'Isi, Julia Morley CBE wamwijeje gukomeza kumufasha muri uwo mushinga kugira ngo azakomeze gukora ikinyuranyo.

Miss Hasset yageze mu kiciro cya nyuma maze asigarana n'uwari uhagarariye Thailand, Opal Suchata, Abanyafurika bagira ngo agiye kuryegukana ariko byarangiye ryegukanywe na Miss Opal Suchata.

Uwo mukobwa w’i Addis Ababa muri Ethiopia yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss World, anaba uwahize abandi bo muri Afurika ku rwego rw’Isi, Miss World Africa.

Miss Hasset yavuze ko ibyo agezeho ari intangiriro y'ibyiza.

Ati:"Ibi ni intangiriro gusa. Ijwi ry'Afurika riri kwaguka rigera kure kandi nishimiye kuba umwe mu baryagura. Igihugu n'umugabane wanjye mbifite ku mutima."

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 72 nta mukobwa uhagarariye U Rwanda waryitabiriye. Uwa mbere waryitabiriye ni Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly naho uheruka ni Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace.

Hagati aho, Miss Rwanda yahagaritswe mu mwaka wa 2022, ikamba ry'uwo mwaka ryatsindiwe ndetse riracyabitswe na Miss Mutesi Jolly.

Irebere uburanga bwa Miss World Africa, Hasset Dereje

Miss Hasset Dereje yitwaye neza mu irushanwa rya Miss World 2025 atsindiramo ikamba ry'igisonga cya mbere ku rwego rw'Isi ahabwa n'irya Miss World Africa

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow