Yvanny Mpano yasobanuye impamvu Social Mula atagaragara mu mashusho y'indirimbo bakoranye

Umuhanzi Yvanny Mpano yasobanuye ko impamvu Social Mula atagaragara mu mashusho y'indirimbo nshya "c'est la vie" bakoranye ari uko amashusho yafashwe Social Mula yaramaze kujya hanze y'u Rwanda ntiyabasha kubona uko agaruka.

Feb 10, 2024 - 14:42
Feb 10, 2024 - 21:05
 0
Yvanny Mpano yasobanuye impamvu Social Mula atagaragara mu mashusho y'indirimbo bakoranye

Ni indirimbo Yvanny Mpano yashyize hanze amashusho yayo gusa akimara kujya hanze byatunguye benshi gusanga mu mashusho hatagaragaramo Social Mula kandi ari indirimbo bakoranye ikanajya hanze mu buryo bw'amajwi yumvikanamo, ibi byaje gutera benshi urujijo bibaza impamvu yabiteye.

Mu kiganiro Yvanny Mpano yagiranye na Igisubizo.com yatangaje ko impamvu Social Mula atagaragara mu mashusho ari uko indirimbo yatinze muri studio cyane bihita bihurirana n'uko Social Mula yahise yerekeza hanze muri gahunda ze.

Yagize ati "Iriya ndirimbo Element yayitangiye mu kwezi kwa cyenda 2022, Social Mula yari afite izindi gahunda ze, dukorana indirimbo aragenda, ntabwo yagarutse rero njyewe nahise nshaka ukuntu nakoresha undi muntu, indirimbo igasohoka"

Yvanny kandi yatangaje ko impamvu yasaga n'aho atari akigaragara mu muziki byatewe n'uko yagize izindi gahunda ze hazamo n'ibibazo bya Management ye.

Yagize ati "Nagize gahunda zanjye n'iza management harimo ibintu bitarimo guhura neza bituma mfata gahunda yo kuba mfashe igihe ngo nkore kuri album yanjye."

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow