Sheebah Karungi yikomwe n'abantu (Amafoto)

Umunyamuziki ukomoka mu gihugu cya Uganda, Sheebah Karungi yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'imyambarire ye yaserukanye mu gitaramo yahuriyemo na The Ben i Kampala.

Feb 15, 2024 - 11:31
Feb 15, 2024 - 12:10
 0
Sheebah Karungi yikomwe n'abantu (Amafoto)

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024 ku munsi ngaruka mwaka wahariwe abakundana ku isi yose, Abagande nabo bari mu bawizihije neza cyane mu gihe bari bitabiriye igitaramo cyaberaga mu mugi wa Kampala cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'abagande mu kwizihiza uyu munsi.

Ni igitaramo cyiswe comedy store cyateguwe n'umushoramari wo mu gihugu cya Uganda Alex Muhangi ahurizamo ibyamamare bigiye bitandukanye ngo babashe guha ibyishimo abagande ku munsi wahariwe abakundana. Muri ibyo byamamare harimo igihangange mu muziki nyarwanda, Tiger B cyangwa se The Ben, ndetse na Queen Sheebah Karungi akaba ari bo bahanzi nyamukuru bari bategerejwe muri iki gitarano.

Aba bombi bageregeje gutanga ibyo bafite byose baha ibyishimo abitabiriye iki gitaramo ndetse bataha ubona ko banyuzwe. Gusa uwitwa Sheebah Karungi we nyuma y'uko atanze ibyishimo, abantu ntibabuze kongera kumugarukaho bitewe n'imyambarire ye abenshi bise ko idakwiye.

Sheebah waserukanye ku rubyiniro agakanzu kagufi kamwegereye gusa ubwo yajyaga ku rubyiniro akabyina yahimbawe yashidukaga ikanzu yari yambaye izamuka bigatuma hagaragara akenda k'imbere yari yambaye akongera akarwana nayo ayimanura.

Ibi byaje gutuma abantu benshi bacika ururondogoro batangarira uburyo uyu muhanzikazi yaserutse yambaye, benshi bavuga ko iyi myambarire idahwitse.

Uyu mugore ugeze mu kigero k'imyaka 34 yaherukaga guhurira ku rubyiniro na The Ben bafitanye n'indirimbo yitwa Binkolela mu mwaka wa 2021.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow