Davido agiye kujyana mu nkiko abakwirakwije inkuru z’ibihuha kuri we
Umuhanzi Davido yanyomoje amakuru yamuvuzweho ko nyuma yo gukorera ibitaramo muri Uganda na Kenya yahise atabwa muri yombi avuga ko ari ibinyoma abantu bahimbye kuko we yamaze kugera muri Nigeria kandi ibintu byose byagenze neza.
Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Davido yanyomoje ayo makuru y’ibihuha yagiye akwirakwizwa n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe ko yatawe muri yombi ku mpamvu zitatangajwe nyuma yo gukorera igitaramo muri Uganda na Kenya, avuga ko ibitaramo bye byagenze neza ndetse yamaze no gusubira iwabo muri Nigeria. Muri ubwo butumwa Davido yatangaje ko kuva yavuka atarigera afungwa na rimwe azira icyaha runaka yaba muri Nigeria, America ndetse n’ibindi bihugu yagezemo muri gahunda z’ubuhanzi.
Yagize ati “Hari amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga tariki 01 Mata 2024 avuga ko naba nafunzwe byatumye abantu bampamagara, ndashaka kubwira abafana banjye ko ibyo byakwirakwijwe atari ukuri. Ibitaramo nakoreye muri Uganda na Kenya byagenze neza kandi namaze no gusubira mu rugo muri Nigeria.”
Yakomeje agira ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko nta gihugu na kimwe nigeze mfungirwamo n’umuntu kubw’icyaha runaka nakoze ku isi yaba mu rugo muri Nigeria, America cyangwa n’ibindi bihugu birenga ijana nagize mu rugo kubera umwuga wanjye (Kuririmba).”
Davido yavuze ko ibyo byose ari ibinyoma bahimbye bijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kubeshya wizihizwa tariki ya 01 Mata buri mwaka, ariko umunyamategeko we agiye gukurikirana ibitangazamakuru byagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha bityo ahabwe ubutabera.
What's Your Reaction?








