Kirikou Akili yarase amashimwe itsinda ry'abana babyina b'i Kigali "Moriox Kids"
Umuhanzi wo mu gihugu cy'U Burundi, Kirikou Akili yaciye ku mbuga nkoranyambaga ashimira abana bahuriye mu itsinda"Moriox Kids" itsinda ry'abana bo mu Rwanda biyeguriye umwuga wo kubyina kubera batumye aronka miliyoni mu gihe cy'ibyumweru bitatu.
Kirikou Akili uzwi mu ndirimbo "Lala" yakoranye na Chris Eazy ikaba indirimbo yamukomereje ubwamamare mu Rwanda no hanze yaho, yakomeje gukorana imbaraga none indirimbo nshya afite yise "Aha Nihe?" iri gukundwa cyane ariko we avuga ko urukundo rwayo ruri kugirwamo uruhare n'abo muri "Moriox Kids."
Mu byumweru bibiri gusa, indirimbo "Aha Nihe?" ya Kirikou yarengeje inshuro miliyoni (1) yarebwe ku rubuga rwa Youtube mu gihe kingana n'ibyumweru bitatu. Ku muhanzi w'i Burundi ibyo yakoze ni ibintu bikomeye kuko abahanzi baho ntibarebwa cyane kuri urwo rubuga.
Uwo muhanzi yanejejwe n'ibyo iyo ndirimbo yamukoreye, aca ku mbuga nkoranyambaga ashimira abantu bose bayikunda n'abamufashije kuyimenyekanisha barimo itsinda ry'abana b'i Kigali bazwi mu muryango "Moriox Kids" babyina cyane cyane indirimbo zigezweho.
Hari amashusho magufi agaragaza abo bana babyina iyo ndirimbo mu bihe bitandukanye. Ibyo bikaba byaratumye abantu bashaka kuyimenya bagahita banyarukira kuri Youtube bakajya barayumva banayireberaho bituma imibare yayo izamuka.
Hagati aho, umwuga wo kubyina ukomeje kuzamura mu ntera abo bana kuko bamaze iminsi mu gihugu cya Armenia aho mu cyumweru gishize bataramanye n'umuhanzi waho witwa Avo Adamyan wakoreye igitaramo ahazwi nka "Central Square of Ashtarak" binezaza abatari bake bari bitabiriye icyo gitaramo nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa TikTok.
Abana bo mu muryango "Moriox Kids" bashimiwe ku bwo kumenyekanisha indirimbo "Aha Nihe?"
Kirikou Akili arishimira ko indirimbo ye "Aha Nihe?" imaze kurenza inshuro miliyoni yarebwe kuri Youtube
What's Your Reaction?










