Impamvu Bwiza yagaragaye mu bafana ba MTN Iwacu Muzika Festival 2025

Umuhanzikazi Bwiza yagaragaye mu bafana b'ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025 byatangiriye i Musanze ku wa Gatandatu tariki ya 05 Nyakanga 2025 kubera akazi.

Jul 7, 2025 - 10:22
Jul 7, 2025 - 14:21
 1
Impamvu Bwiza yagaragaye mu bafana ba MTN Iwacu Muzika Festival 2025

Bwiza Emerance uri mu bahanzikazi bagezweho mu rw'Imisozi Igihumbi, yagiye mu bafana akurikira icyo gitaramo atari uko yaje gutarama nk'uko yabikoze ubushize ahubwo ari ukubera akazi yarimo.

Amakuru Igisubizo.com yamenye nuko Bwiza yamamariza sosiyete y'itumanaho ya MTN yanateye inkunga iryo serukiramuco rizenguruka igihugu, rero bari bamuzanye kugira ngo abamamarize nk' icyamamare bakorana.

Uyu mukobwa wagaragaye mu gice cy'imyanya y'icyubahiro y'icyo gitaramo, yamamaje iyo sosiyete biciye no mu kwambara imyambaro yayo.

Ubushize kubera yari mu bahanzi bataramaga yayamamarizaga ari no ku rubyiniro.

Ibitaramo by'uyu mwaka ntari mu bahanzi bazabitaramamo. Abarimo ni: King James, Riderman, Bulldogg, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Nel Ngabo na Kivumbi King.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow