Yampano yasobanuye impamvu yashyize hanze indirimbo 2 icyarimwe

Umuhanzi nyarwanda Yampano yashyize hanze indirimbo ebyiri nshya zaje zikurikira amashusho y’indirimbo ye ‘Sibyanjye’ yagiye hanze mu minsi ine mbere yazo.

Sep 16, 2024 - 17:29
Sep 16, 2024 - 20:27
 0
Yampano yasobanuye impamvu yashyize hanze indirimbo 2 icyarimwe

Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nyarwanda nka Yampano Wa Boy (Ni We Sha) yashyize hanze icyarimwe indirimbo ebyiri mu buryo bw’amajwi, ariko we yahishuye ko ari indirimbo zari zasigaye ku muzingo we w’indirimbo (album) wa kabiri.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, nibwo umuhanzi Yampano unzwi mu ndirimbo Uworizagwira, Ndikwikubita na Bucura yashyize hanze indirimbo ebyiri; Urwasogokuru na Uyu, zituma abantu bibaza impamvu yabikoze.

Yaje kubishyiraho umucyo avuga ko izo ndirimbo yazishyize ku muzingo we (album) yise ‘Yampano 2 (Y&W2)’ yasohokeye ku mbuga zicuruza umuziki mu buryo bw’amashusho; Spotify, Audiomack na BoomPlay, ikaba igizwe n’indirimbo zirindwi (7).

Yagize ati:”Ziriya ndirimbo ebyiri; Urwasogokuru na Uyu, ziri kuri album nise ‘Yampano 2’ yashyizwe hanze ku mbuga zicuruza indirimbo mu buryo bw’amajwi zirimo; Spotify, Audiomack na Boomplay. Ni indirimbo ziri kuri album yanjye ya kabiri nise ‘Yampano 2’ igizwe n’indirimbo 7.”

“Mu by’ukuri, sinkunda gukora indirimbo ngo nzishyire kuri YouTube […] sinkunda no gukora indirimbo ziri mu buryo bw’amashusho ahubwo nkunda kuzikora mu buryo bw’amajwi, ubundi nkazishyira ku mbuga zicuruza imiziki mu buryo bw’amajwi.”

Yashimangiye ko yazishyiriye hanze rimwe ku rubuga rwa YouTube azikuriye icyarimwe ku mbuga zicuruza indirimbo mu buryo bw’amajwi yagarutseho. Yihaye intego yo kuzajya akora indirimbo ifite amashusho ubundi ayikurikize iz’amajwi gusa, iyo y’amashusho izikurure.

Yampano yavuze ko akunda gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi kubera ko imbuga zicuruza bene iyo miziki zishyura amafanga menshi kurusha uruzicuruza mu buryo bw’amashusho. Ahamya kandi ko umuntu ashora amafaranga menshi mu gukora amashusho y’indirimbo, ariko ntakuremo amafaranga menshi, ngo iyo ndirimbo ishobora no gukurwaho kuri YouTube biciye muri bwa buryo abantu bayiregera urubuga rwa YouTube, maze rukayikuraho.

Mu bihe bitandukanye Yampano yagiye avuga ko afite indirimbo nyinshi zikoze mu buryo bw’amajwi, akaba kandi yumva ko yazajya azishyira ku mbuga zizicuruza mu buryo bw’amajwi.

Yampano yashyize hanze indirimbo ebyiri 'Urwasogokuru' na 'Uyu'

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow