Sheebah Karungi: Ngo natabona umusore ufite indege ntazashaka umugabo !
Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda wamenyekanye ku kazina ka Queen Sheebah yatangaje ko umusore yifuza ko bazabana agomba kuba afite indege ye bwite kuko mu gihe ataramubona nta wundi akeneye ko aza mu buzima bwe.
Mu minsi yashize nibwo uyu muhanzikazi yabajijwe n’itangazamakuru ryo muri Uganda umusore yumva yifuza kubana nawe uko yaba ameze avuga ko akeneye umusore wajya umushyigikira mu byo akora, akajya amwumva kuko iyo nta bwumvikane buri hagati yabo ntacyagerwaho mu rugo rwabo, kandi ntabe ari wa musore uzatuma ahindura uwo ari we n’uko ateye kuko aho ntabwo bashobora guhuza.
Kuri iyi nshuro Sheebah w’imyaka 35 kugeza ubu, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko ubu umusore yifuza ko bazabana mu rugo nk’umugore n’umugabo ubuzima bwose agomba kuba afite indege ye bwite. Sheebah avuga ko yifuza urugo ruzaba rufite buri kimwe cyose ariyo mpamvu umugabo cyangwa umusore uzagerageza kumutereta nta ndege ye bwite yibitseho nta kintu bashobora kuvugana ku bijyanye no kuba barushinga.
Ibi byaje gutuma abantu bamwe bamureba ikijisho bavuga ko uko ari ukwifuza cyane agakabya dore ko na we ubwo bushobozi bwo kuba yayigurira ntabwo afite rero ko nta mpamvu yo gushaka kwifuza bigeze aho, abandi bakavuga ko ari abagabo bacye ku isi batunze indege zabo bwite bityo ko nakomeza kugira iyo mwumvire azashiduka yabuze byose.
What's Your Reaction?










