Zari na Shakib bagiye kugaragara muri filime babiriye icyuya biciye mu kujagaraza imbuga nkoranyambaga

Umushoramarikazi, Zari n'umugabo we Shakib bagiye kugaragara mu gice cya gatatu cya filime "Young Famous and African” nyuma yo kuvugwaho kutabana neza.

Jan 10, 2025 - 08:50
Jan 10, 2025 - 11:25
 0
Zari na Shakib bagiye kugaragara muri filime babiriye icyuya biciye mu kujagaraza imbuga nkoranyambaga

Zari Hassan uri mu bagore bakize muri Afurika y'i Burasirazuba yavuze ko we n'umugabo we bazagaragara muri filime Young Famous African izashyirwa hanze ku wa 17 Mutarama 2025. Abayitegereje baciye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Shakib ashobora kuzagorwa n'Icyongereza. Zari yahise amurwanirira.

Mu mpeshyi y'umwaka ushize, mu rugo rwa Zari na Shakib havuzwe umwuka utari mwiza, na bo ubwabo bakajya babyerekana baciye ku mbuga nkoranyambaga aho buri umwe yaretse gukurikira undi. Byavuzwe ko byaba byaratewe na Diamond Platnumz wasuye Zari n'abana muri Afurika y'Epfo, Shakib adahari atanabimenyeshejwe.

Nyuma bariyunga barongera bohererezanya amagambo mabi, Shakib asiga Zari muri Afurika y'Epfo aza kwibera mu gihugu avukamo cya Uganda.

Akajya ashyira hanze amafoto ari kumwe n'ibindi bizungerezi, bikomeza kuvugisha abatari bake ko abanye nabi n'umugabo we.

Ibi bitanze igisubizo cya filime, Young Famous and African. Ni filime ivuga ku buzima (ibyo bacamo birimo imyuga bakora n'urukundo) bw'abakiri bato b'Abanyafurika b'ibyamamare. Ni filime itegerejwe n'imbaga, ariko bavuga ko Shakib azagorwa no gukina avuga icyongereza.

Zari yarengeye umugabo we yishimira ko agiye kugaragara hirya no hino ku Isi. Ati:"Hano hari abari kuvuga ngo avuga icyongereza nabi! Murebe ibibareba. Nishimiye umugabo wanjye ugiye kugaragara hirya no hino ku Isi biciye kuri Netflix."

Yakomeje avuga ko ibihe bigiye kuza ari ibyo yategereje by'insinzi. Ati:"Nishimiye ibihe by'itsinzi twimirije imbere. Ni ibihe umugabo wanjye yahoraga ansaba. Ni itsinzi ku mugabo wanjye."

Aza i Kigali mu mpera za 2023, Zari yabwiye B&B FM ko filime Young Famous and African ikinwa mu buryo bwihariye bwo kudasoma inyandiko ya filime, ahubwo uyirimo aba avuga ibimurimo, ubuzima bwe uko abaho mu minsi isanzwe, nta kintu aba asoma aba avuga uko abyumva. Aha ni ho hashingirwaho ko Shakib ashobora kuvuga icyongereza nabi.

Young Famous and African itegerejwe kuri Netflix ku wa 17 Mutarama 2025, izakinamo abarimo Diamond Platnumz, Nadia Nakai, Zari, Shakib Lutaaya, Swanky Jerry na Luis Manana na Naked Dj.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow