Eric Omondi na Makeda Mahadeo bazayobora ibirori bya The Silver Gala
Ibirori bya The Silver Gala bigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y'ibya mbere byabereye muri Kigali Convention Center, ku wa 07 Nzeri 2024.
Kuri iyi nshuro ibi birori bitegurwa n'umuhangambyino mpuzamahanga Sherrie Silver, bizabera muri BK Arena ku itariki 01 Ugushyingo 2025.
The Silver Gala uyu mwaka izayoborwa n'abashyushyarugamba babiri, barimo umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi, n'Umunyarwandakazi ufite n'umubyeyi umwe wo muri Jamaica, Makeda Mahadeo.
Sherri Silver avuga ko ko ibi birori ategura byiswe "The Silver Gala" biba bigamije gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by'umuryango yashinze wa Sherri Silver Foundation, ufasha abana bafite impano zitandukanye.
Mu birori biheruka umuhanzi Runtown wo muri Nigeria yari yitabiriye
Ibi ibirori ku nshuro ya mbere biba mu 2024, byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda ndetse hanze yarwo, harimo n'umuhanzi wo muri Nigeria, Runtown, The Ben, Element Eleéh, Kevin Kade, ndetse n'abandi.
Uyu mwaka ibi birori biteganyijwe ko na bwo bizitabirwa n'ibyamamare bitandukanye, ndetse abahanzi barimo Massamba Intore, Butera Knowless, Chriss Eazy, Rosskana ndetse n'abana babarizwa muri Sherri Silver Foundation, bazataramira abazitabira.
Massamba Intore ni umwe mu bazataramira abazitabira
Butera Knowless na we azaba ahari
What's Your Reaction?










