Bruce Melodie yemereye Samusure kumucyura mu Rwanda
Mu ijoro ryakeye ubwo Bruce Melodie yari mu kiganiro cyo ku mbuga nkoranyambaga yemereye Samusure ko agiye kumucyura akava mu mahanga aho yari yarahungiye ibibazo by'amadeni yari afite abantu mu Rwanda.
Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nyarwanda nka Samusure, yari yahuriye na Bruce muri iki kiganiro cyari kiyobowe n'uwiyita GodFather, maze ahita aboneraho asaba Bruce Melodie ko yamuha itike imucyura mu Rwanda.
Bruce Melodie na we mu kumusubiza yahise amwemerera atazuyaje ndetse amusaba ko atazamutenguha agahita ataha nk'uko abivuga.
Samusure yavuye mu Rwanda ahungira muri i Maputo muri Mozambique nyuma yo gutinya gufungwa bitewe n'amadeni ya ramberi agera kuri miliyoni 7 Rwf yagiye yaka abantu ngo ashore muri filimi.
Aya mafaranga yose yavugaga ko ari ayo yaguzaga abantu ngo ashore muri filimi "Makuta" yaje kumuhombera kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu Ukuboza 2022, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwaje guhamya Kalisa Ernest icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, maze ahabwa igihano cy'imyaka ibiri isubitse mu mwaka umwe ndetse n'ihazabu y'amafaranga 3,000,000 Rwf.
Samusure yiyemeje guha mu Rwanda bidatinze
What's Your Reaction?










