Kenny Sol na Juno Kizigenza bari kuririra ku ihangana rya The Ben na Bruce Melodie

The Ben na Bruce Melodie bakomeje kwiharira imitwe y'inkuru mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, bageraniwe n'abarimo Kenny Sol na Juno Kizigenza bakomeje kubuririraho.

Dec 29, 2025 - 12:57
Dec 29, 2025 - 13:07
 0
Kenny Sol na Juno Kizigenza bari kuririra ku ihangana rya The Ben na Bruce Melodie

Kenny Sol na Juno Kizigenza bahoze babarizwa mu Igitangaza Music yari iya Bruce Melodie, bari kugerageza kwifashisha amagambo bacisha ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'indirimbo ziri mu nzira zo gusohoka, bagaragaza ko bakuru babo ibyo barimo bidashinga.

Ibi byatangajwe na Kenny Sol watangiye akwena Bruce Melodie ku myambaro yajyanye mu kiganiro n'itangazamakuru cyamuhuje na The Ben, akagaragaza ko yari yiganye Michael Jackson. 

Mu bundi butumwa Kenny Sol yanditse agaruka kuri aba bahanzi bakuru mu muziki nyarwanda, hari aho yanditse ati: "Aya matike se narangira bazongera gucuruza iki?" 

Ku ruhande rwa Juno Kizigenza na we ari kugaragaza ko The Ben na Bruce Melodie abari hejuru kugeza n'aho ateguza indirimbo nshya izaba ibagarukaho. 

Mu ndirimbo nshya yateguje aba agaragaza ko igisamagwe (The Ben) ntacyo amubwiye ndetse akata n'inyusi (inkweto) zagereranyijwe na Bruce Melodie mu ndirimbo "Indabo Zanjye" ya The Ben. 

Kenny Sol na Juno Kizigenza bari gukoresha inzira zose zishoboka kugira ngo ibihangano byabo ndetse n'amazina yabo bikomeza guhangwa amaso, nyamara The Ben na Bruce Melodie bo bigaragara ko bihariye uruganda rw'umuziki nyarwanda muri ibi bihe.

Juno Kizigenza agaragaza ko ari hejuru ya The Ben na Bruce Melodie 

Kenny Sol asanga igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie nikirangira batazabona icyo bongera gucuruza 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com