Abataranyishimiraga bazatungurwa- Fatakumavuta yatangaje

Fatakumavuta ubura amezi ane ngo arangize igihano cy'imyaka ibiri n’amezi atandatu yakatiwe yasezeranyije abantu ko azasohoka yarahindutse bigaragara, ku buryo n’abataramwishimiraga, bazatungurwa.

Dec 23, 2025 - 12:05
Dec 23, 2025 - 12:17
 0
Abataranyishimiraga bazatungurwa- Fatakumavuta yatangaje

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamamaye mu myidagaduro nka Fatakumavuta yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Muri Kamena uyu mwaka wa 2025, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye uyu mugabo igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,3 Rwf.

Aganira na Imvaho Nshya, Fatakumavuta yagaragaje ko yagorowe ndetse yahindutse ku buryo azatungurana, yagize ati "Naragorowe naragororotse. Nzataha ntandukanye n’uwo bari bazi." 

Fatakumavuta kandi avuga ko yifuza kuzashimwa na buri wese bitewe n’ingamba azasohokana.

Ati "Mu igaruka ryanjye, abataranyishimiraga bazatungurwa, abafana banjye bazanyurwa kandi bazanyishimira." 

Uko bigaragara ugendeye ku gihe yafungiwe, Fatakumavuta azarangiza igihano cye muri Mata umwaka utaha wa 2026.

Fatakumavuta arabura amezi ane ngo arangize igihano cye 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com