Inkomoko y'inzigo iri hagati ya Cindy Sanyu na Sheebah Karungi
Umuhanzikazi Cindy Sanyu wo mu gihugu cya Uganda yahishuye ko burya amakimbirane no kutumvikana biri hagati ye na mugenzi we Sheebah Karungi ari ibintu bimaze igihe kandi byose byaturutse kuri Sheebah wihaye kumuca amazi nyamara ari we wamwinjije mu muziki.
Ni kenshi wumva uyu muhanzikazi Cindy Sanyu ashyira mu majwi Sheebah Karungi asa n'umushotora ku mbuga nkoranyambaga dore ko bahora bahanganye buri wese yiyita ko ari umwamikazi w'umuziki mu gihugu cya Uganda, ugasanga Cindy ahora avuga ko Sheebah nta mpano yo kuririmba agira n'ibindi bitandukanye n'ubwo ari gake wumva Sheebah agira icyo abivugaho.
Cindy yasobanuye ko inzigo iri hagati yabo intandaro ya byose ari Sheebah washatse kumwereka ko asigaye amurenzeho kandi mu by'ukuri ari we wamuzanye mu muziki akamwereka uko umuziki ukorwa, undi yamara kwamamara agatangira kumwicaho no gushaka no kumwereka ko amurenzeho cyane.
Akomeza avuga ko indirimbo ya mbere Sheebah yashyize hanze ari we wabigizemo uruhare, ni we wamujyanye mu gitaramo bwa mbere ndetse akajya amuhuza n'abandi bantu batandukanye bakomeye mu muziki, mbese nk'aho ari we watumye agera aho ageze ubu gusa kuba nyuma yaramaze kugafata agatangira kumwiyomoraho ndetse agatangira kuvuga ko amurenze ari byo byamubabaje cyane .
Cindy avuga ko abantu benshi bafata ihangana ryabaye hagati yabo muri Nzeri 2023 'battle' bagamije kureba uwemeza undi, barifata nk'aho byari ibintu biri aho gusa nyamara we siko abifata kuko we byamukoze kumutima, mu byukuri yabisabye agamije gucisha akanyafu kuri Sheebah amwereka ko akimurenzeho nk'umuntu mukuru kuri we mbese we yagiye ameze nk'umwalimu agira ngo amwigishe isomo ry'uko ari we ukiri ku gasongero ibyo yibwira byose yibeshya n'ubwo iri rushanwa ryarangiye rubuze gica bagwa miswi bose.
Kugeza n'ubu usanga Cindy ahora ashoza intambara kuri Sheebah amukwena ko nta mpano yo kuririmba agira ubundi ugasanga avuga ko kuba ahora amuvuga ari byo bituma agaruka mu matwi y'abantu ko aba yarazimye.
Gusa ku ruhande rwa Sheebah we aherutse gutangaza ko uburyo akoramo ibintu bye ntacyo bimutwaye kandi abona bikundwa, abavuga ko nta mpano agira abona ibikorwa bye bikundwa cyane kurusha ibyabo bitwaza ko bafite impano.
What's Your Reaction?










