Kidum yahanuye abahanzi barya amafaranga ya 'avance'
Umunyabigwi mu muziki w'UBurundi, Kidum yaciye ku mbuga nkoranyambaga anenga abahanzi bihutira kurya amafaranga ya 'avance' ariko bakica gahunda baba bahawe.
Nimbona Jean Pierre uzwi mu muziki wo mu gihugu cy'U Burundi no mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba nka Kidum Kibido yagarutse ku bahanzi bihutira kurya amafaranga ya mbere y'igitaramo 'avance' ariko bakangenda biguruntege mu kwamamaza igitaramo no kuza gutarama.
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa WhatsApp yagize ati:"Abahanzi mwihutira gusaba amafaranga ya 'avance' hanyuma babasaba kwamamaza icyo gitaramo muzaririmbamo mukiyemera k'uwabishyuye amafaranga ye, murimo murishyira mu ngorane z'ejo hazaza. Habwirwa benshi hakumva bene yo."
"Igihe cyirageze ko muba abanyamwuga, mureke amayeri ntacyo amaze."
Kidum w'imyaka 50 ni umwe mu bahanzi bizerwa maze agahabwa gutaramira mu bitaramo bitandukanye. Muri iyi mpeshyi ya 2025, yakoreye ibitaramo ku mugabane w'i Burayi mu bihugu nk'U Bubiligi. Yataramiye kandi muri Amerika y'Amajyaruguru mu gihugu cya Canada.
Kidum yavuze ko abahanzi banga kwamamaza igitaramo baherewe 'avance' baba barimo barishyira mu bibazo by'ejo hazaza
What's Your Reaction?










