Yari guhurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz: Davido yababajwe n'ikirere cyamwitambitse

Davido uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika, yagaragaje ko ikirere ari kimwe mu byatumye asubika urugendo yarafite muri Afurika aho yarategerejwe mu gitaramo cyiza gutangirwamo ibihembo.

Nov 6, 2024 - 18:16
Nov 6, 2024 - 20:52
 0
Yari guhurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz: Davido yababajwe n'ikirere cyamwitambitse

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, David Adedeje Adeleke uzwi mu muziki nka Davido yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko atakigiye gutaramira mu gihugu cy’Afurika y’Epfo kubera ko yabangamiwe n’ikirere.

Davido ukunzwe mu ndirimbo ‘Awuka,’ ‘Right Now,’ na ‘ Joy’ yatangaje ko ababajwe no kuba atabashije kujya gutaramira mu gihugu cy’Afurika y’Epfo kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ikirere.

Yagize ati:”Birababaje guhagarika urugendo kubera ikirere kitameze neza. Ku bw’ibyo rero, sinza kubasha gutaramira mu itangwa ry’ibihembo bya ‘Earthshot Prize’ biza kubera i Cape Town mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.”

“Twagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo tubikemure ariko byanze.“

Davido yarategerejwe gutaramira muri uwo mujyi wa Cape Town mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 06 Ukuboza 2024. Ni igitaramo yari guhuriramo n’ibindi byamamare birimo umuhanzi wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Diamond Platnumz, Uncle Waffles, LeboM n’abandi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Davido yari mu gihugu cy’Amerika mu mujyi wa New York, aho yari yagiye gufasha umunyabigwikazi mu muziki w’Afurika, Angelique Kidjo, kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze akora umuziki.

Yagumye muri icyo gihugu anafitiye ubwenegihugu dore ko ariho yavukiye mu gace ka Atlanta. Kuba yari yo byatumye yitabira amatora y’umukuru w’igihugu yabereye muri icyo gihugu ku wa 05 Ugushyingo 2024.

Davido yababajwe n'ikirere cyamwitambitse

Yari guhurira ku rubyiniro n'abarimo Diamond Platnumz

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow