Irengero rya album ya Bushali imaze imyaka ibiri yaraheze mu kirere
Bushali uri mu bagezweho mu muziki wo mu Rwanda nyuma yo guteguza abakunzi be album yise Full Moon ntibayibone, yatangaje ko album yatangiye gusohoka buhoro buhoro nubwo abantu batabimenye dore ko indirimbo ya mbere iri kuri iyi album yamaze kujya hanze.
Kuva mu mwaka wa 2022 nibwo uyu Bushali yatangiye guteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze album ye ya kane yitiriye umwana we, yise full moon ndetse aza no gushyiraho amatariki azayishyirira hanze gusa ibyo byose ntakigeze kigerwaho abantu barategereje amaso ahera mu kirere.
Abantu ntibahwemye kwishyuza uyu muhanzi iyi album yabateguje ariko ntayibahe. Mu mpera z’umwaka wa 2023 ubwo yataramiraga mu karere ka Huye mu bitaramo bya Isango na Muzika awards, Bushali yongeye kubazwa kuri iyi album, avuga ko umwaka ugomba kurangira ayishyize hanze gusa ibi siko byagenze kuko abantu bakomeje kuyibura.
Mu kiganiro yagiranye na radio Rwanda Bushali yavuze ko iyi album itigeze itinda gusohoka ko ahubwo ari uko abantu batakurikiranye neza, ku itariki yatanze ko ari bwo azashyira hanze iyi album ari bwo yashyize hanze imwe mu ndirimbo zigize iyi album ndetse ko mu gihe kitarambiranye azashyira hanze indi ndirimbo, bivuze ko yatangiye gusohoka buhoro buhoro kuko we ashaka ko babanza kuyumva akabona gukora igitaramo.
Yagize ati “Ariya matariki nayashyizeho ariko ni uko tutakurikiranye neza kuri ariya mataliki hasohotseho indirimbo ya mbere yo kuri album yitwa ‘Ijyeno’ ndacyeka iyi album iri gusohoka.”
Ku bijyanye n’igitaramo cyo kumurika iyi album, Bushali yatangaje ko Abanyarwanda bashonje bahishiwe kuko agomba kujya kuyimurikira abo mu bihugu byo hanze nyuma akabona kuza no mu Rwanda. Ntiyigeze atangaza neza igihe nyacyo cyo kumurika iyi album ku mugaragaro gusa avuga ko mu gihe cya vuba baratangaza amatariki yo kuyishyira hanze ari bwo n’umushinga yatangije wo gucuruza imyenda n’ingofero bya kinyatrap uzaba utangiye ku mugaragaro.
What's Your Reaction?








