Yabanje kwirukanwa muri Korali! Byinshi ku rugendo rw’umuziki wa Bushali
Umuraperi umaze kwigarurira imitima ya benshi cyane cyane abakunzi b’injyana ya Kinyatrap avuga ko kugirango agere aho ageze ubu yanyuze muri byinshi harimo no kuririmba muri korali nubwo byaje kurangira bamuhagaritse agahita ayivamo burundu.
Bushali avuga ko yavukiye mu muryango usengera mu itorero rya ADEPR ndetse na we aza kujya muri korali aba umwe mu baririmbyi bo mu rusengero dore ko yakundaga kuririmba cyane ariko atazi ko ashobora kubikora bikamugeza aho amaze kugera ubu bikaba byamutunga n’umuryango we ndetse akagura n’imishinga ye igiye itandukanye byose bishingiye ku mwuga wo kuririmba.
Hashize igihe kitari kinini ntibyaje kumukundira ko akomereza muri iyi korali kuko avuga ko hari amafuti yakoze y’ubwana bituma aba ahagaritswe kuza muri korali gusa basa n’aho babikoze basa n’uworosoraga uwabyukaga kuko ibi byatumye ahita akomereza mu zindi nzira ava mu bya korali gutyo kuko igihe cyo gusubirayo arangije igihano cyageze basanga na we yaratangiye gushaka uko yakora umuziki we.
Nyuma nibwo yaje gutangira kujya yiyunga ku matsinda abyina akananaririmba gusa uko iminsi yagendaga ihita akavamo akajya mu rindi. Muri uko kuzenguruka gutyo nibwo yaje kujya mu itsinda asanga bahuje ibitekerezo n’intumbero, niko guhita bigira inama yo gushinga injyana yabo yitwa Kinyatrap.
Kugeza ubu bisa n’aho Bushali ariwe uhetse injyana ya Kinyatrap nk’uko na we akunze kwiyita umwami wayo gusa ntiwabirenza amaso kuko iyo urebye usanga koko kugeza ubu ari we uri ku rwego rwo hejuru ugereranyije na bagenzi batangiranye barimo Dizzo Last n’abandi.
Mu myaka igera kuri itandatu amaze mu muziki amaze gushyira hanze album eshatu ndetse n’indi ya kane yise Full Moon yatangiye gushyira hanze, asohora zimwe mu ndirimbo ziyigize.
What's Your Reaction?








