Byinshi ku njyana ya '3-Step Afro House' irigutigisa Afurika

Byagorana ko waba ujya mu tubyiniro cyangwa unyura aho bacuranga imiziki ngo ube utarumva indirimbo nka "Isaka" ya Ciza, Jazzworx na Thukutheka, cyangwa se "uValo" ya JAZZWRLD, Thukuthela, Babalwa M bafatanyije na Dlala Thukzin.

Oct 2, 2025 - 11:55
Oct 2, 2025 - 12:02
 0
Byinshi ku njyana ya '3-Step Afro House' irigutigisa Afurika

Izi zose ni zimwe mu ndirimbo zigezweho cyane muri Afurika na handi henshi ku Isi, cyane aho abantu baba bahuriye bizihiwe ndetse banabyina mu bitaramo, utubyiniro n'ahandi. Iyi njyana ya '3-Step Afro House' ikomoka muri Afurika y'Epfo. 

Injyana ya '3-Step Afro House' iri kuzamuka cyane mu muziki wa Afurika, ije ikurikira izirimo Amapiano na Afro Tech na zo zacuriwe muri Afurika y'Epfo zikaza gusakara ku Isi yose. Iyi njyana benshi bitiranya na Electronic, ni uruhururane rw'izindi nka 'Afro-House', 'Amapiano' yongewemo umudiho w'ingoma, na 'Afro-Tech' ijya gusa na Electronic.

Inkomoko y'iyi njyana ahanini ituruka kuri Afro House imenyerewe cyane muri Afurika y'Epfo kuva mu myaka y'igihumbi 1990, ikaba igira BPM (Beats Per Minute) iri hagati ya 115-123.

Dj Thakzin uvugwaho kuba ari we wazanye '3-Step Afro House' 

Dj Thakzin usanzwe ari umuvangamiziki ndetse akaba na producer wo muri Afurika y'Epfo, benshi mu bakurikira umuziki bavuga ko ari we wazanye iyi njyana mu myaka ya vuba, guhera mu 2022 binyuze mu ndirimbo ze nka "The Magnificent Dance". 

Uretse aba bahanzi bo muri Afurika y'Epfo, hari n'abo mu bihugu bitandukanye muri Afurika muri rusange batangiye gukora indirimbo ziri muri iyi njyana nka Fireboy DML na Pheelz bo muri Nigeria, kuri EP 'Peace by Piece' bahuriyeho, iriho indirimbo nka "Young Again" ikunzwe cyane. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com