Inzozi zigiye gukabywa! John Legend agiye gutaramira mu Rwanda no muri Nigeria
Ibitaramo bya ‘Move Afrika 2025’ bizagera i Kigali n’i Lagos biririmbemo icyamamre mu muziki w’Isi, John Legend.
Ikigo cya ‘Global Citizen’ cyamaze guhamya ko nyuma yo kuzana i Kigali, Kendrick Lamar, cyamaze kuvugana na John Legend ndetse na we yemera kuzaza gutaramira mu rw’Imisozi Igihumbi mu nyubako ya Bk Arena mu mwaka wa 2025.
Wowe wihebeye umuziki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyane cyane uwa John Legend biciye mu ndirimbo: All Of Me, Minefields na Love Me Now, ushobora kuba ubyumvise ukagira ngo urimo urarota, ariko umenye ko ayo makuru ari impamo yamaze kwemezwa ko icyo cyamamare cyizakandagiza ibirenge mu Rwanda.
Azataramira i Kigali, ku wa 21 Gashyantare (2) 2025 mu nyubako ya Bk Arena. Nyuma yaho azakomereze mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, ahataramire ku wa 25 Gashyantare (2) 2025.
Ni amakuru yahamijwe na nyir'ubwite John Legend. Yagize ati:”Nishimiye ndetse ntewe ishema no kuzataramira i Kigali n’i Lagos mu mujyo w’ibitaramo bya Move Afrika. Uretse kwishima muzagezwaho n’ibyo bitaramo, muzanigishwa ibijyanye no kwihangira imirimo n’amahirwe aboneka mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko n’umuziki w’Afurika.”
“Afurika yamye ari igicumbi cy’umuco w’Isi, nkumva ko binteye ishema kuzahataramira mbagezaho umuziki usukuye muzumva ucuranzwe mu buryo bwa live.”
Byahamijwe kandi n’umuyobozi w’umuryango ‘Global Citizen,’ Hugh Evans wavuze ko bishimiye kuba ‘Move Afrika’ igiye kongera kuba ikazatangirwamo ibiganiro by’ingirakamaro ikanataramamo John Legend.
Ati:”Twishimiye ko Ambasaderi wacu w’igihe kirekire (Amasaderi wa Global Citizen), John Legend azatarama muri ‘Move Afrika.’ Isusurutsa abantu, urubyiruko, ariko ikanabigisha kwihangira imirimo bategura ejo hazaza heza. Bizatuma bubaka ibikorwa remezo biramba, bateze imbere umugabane ujye ku ruhando rw’indi migabane.”
Icyo wamenya kuri 'Move Afurika'
'Move Afrika' ni igikorwa cyatangijwe na ‘Global Citizen’ cyigamije kwigisha abantu kwihangira imirimo no kumenya amahirwe ahari yabyazwa umusaruro abantu bagatera imbere. Cyigamije kandi guteza imbere ubuzima. Muri icyo gikorwa hazanwamo abahanzi bakomeye ariko kandi bahuza abahanzi b’Afurika n’abandi mpuzamahanga.
Bikorwa kandi mu rwego rwo guha umukoro abagize guverinoma, abahanzi, abakora ibikorwa by’ubugwaneza, n'abandi aho bakangurwa bakagira icyo bakora giteza imbere aho baba n’umugabane w'Afurika muri rusange.
What's Your Reaction?










