Sheilah Gashumba yafashe Diamond amurutisha abahanzi bo muri Uganda
Umunyamakurukazi akaba n'umushyushyarugambakazi, Sheilah Gashumba yifatiye ku gakanu abahanzi bo muri Uganda avuga ko barushwa ibirimo gutarama n'uwo muri Tanzania, Diamond Platnumz.
Sheilah Gashumba utajya ukunda guceceka ku nkuru zitandukanye yavuze ko abahanzi bo muri Uganda badakwiye kwijundika abo hanze barimo Diamond Platnumz kuko abarusha byinshi birimo kwambara no kwitwara neza ku rubyiniro.
Nyuma y'igitaramo "The Coffee Marathon" cyabereye i Ntungamo ku wa 24 Gicurasi 2025, byaramenyekanye ko Diamond Platnumz uri mu bataramyemo yishyuwe agera kuri miliyoni 750 z' Amashilingi ya Uganda bamumenyera n'ibindi birimo indege yamukuye i Kampala imugeza i Ntungamo.
Byaravuzwe kandi ko abandi bahanzi barimo abo muri Uganda bahawe ari munsi y'ayo yahawe. Ni ibintu byababaje cyane abarimo Allan Toniks avuga ko ibyo bakoze atari byo bamurutishije cyane ab'imbere mu gihugu.
Nyuma y'ibyo byavuzwe cyane, Sheilah Gashumba yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ababwira ko bakwiye kwemera ko bari hasi ya Diamond Platnumz.
Yagize ati:"Biragaragara nk'aho bigoye kuzabona umuhanzi wa hano muri Uganda akorana indirimbo na Diamond Platnumz. Bahanzi bo muri Uganda ndabakunda ariko muri mwe nta n'umwe wakwitwara neza ku rubyiniro nk' uko Diamond Platnumz abikora; kuva ku gutarama, uburyo yambara n'ibindi."
"Dukwiye kwemera ko hari abantu baturenze ubushobozi rero aho kubarwanya twabigiraho."
Ku rundi ruhande, Diamond Platnumz yavuze ko yanejejwe n’urukundo yeretswe n’abaturage bo muri Uganda abasezeranya ko azakorana indirimbo na Jose Chameleone.
What's Your Reaction?










